• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umwana wa Perezida Paul Kagame mu itorero Indangamirwa i Gabiro

Umwanditsi
June 30, 2016

Mu cyiciro cya 9 cy’itorero indangamirwa cyerekeje i Gabiro gutozwa mu Itorero Indangamirwa, umuhungu w’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yajyanye n’abandi basaga 430.

Kuri uyu wa Kane Taliki ya 30 Kamena 2016, urubyiruko rw’abana b’abanyarwanda biga mu mahanga hamwe n’urwiga mu Rwanda rurangije amashuri yisumbuye rwabonye amanota meza mu bizamini bisoza umwaka wa 2015, rwerekeje i Gabiro mu kigo cya Gisirikare – Combat Training Center – mu itorero ry’Igihugu Indangamirwa.

Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame ni umwe mu bajyanye n’uru rubyiruko rugera kuri 430 aho bagiye kumara ibyumweru bitatu batozwa umuco w’Ubutore mu itorero ry’Igihugu Indangamirwa icyiciro cya cyenda.

Abagiye gutozwa ubwo bari ku murongo bagira ngo berekeza Gabiro.
Abagiye gutozwa ubwo bari ku murongo bagira ngo berekeza i Gabiro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Dr Ntivuguruzwa Celestin, mu mpanuro yabahaye mbere y’uko berekeza i Gabiro, yagize ati:” Muzatozwa gukunda Igihugu, gukunda Umurimo, kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, ndetse no kugira umuco w’ubutore”.

Uyu muyobozi yongeyeho kandi ko bagomba guhora bazirikana ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yabo, kandi ko Ubunyarwanda ari indangagaciro ikomeye.

Ni ubwambere itorero Indangamirwa rihurijwemo abanyarwanda biga mu mahanga n’abiga mu Rwanda, ibi ngo biri mu mpanuro Perezida Paul Kagame yatanze ubwo yasozaga itorero Indangamirwa icyiciro cya munani. yasabye ko ngo abana b’abanyarwanda mu gutozwa nta mpamvu yo kuba bamwe bakora itorero ukwabo kandi bose bazakorera igihugu kimwe ndetse n’ibyo batozwa ari bimwe.

Mbere yo Gotozwa bicaye bahabwa impanuro i Remera muri Sitade nto.
Mbere yo Gutozwa, bicaye bahabwa impanuro n’abayobozi muri Sitade nto i Remera.

Umwe mubagiye gutozwa wiga hanze, yabwiye intyoza.com ko yishimiye kuba agiye mu itorero gutozwa, avuga ko yizera ko azungukiramo kumenya kurushaho byinshi ku gihugu cye, kumenya Indangagaciro na Kirazira ziranga umunyarwanda hamwe n’ibindi ngo bizamufasha kurushaho kugunda Igihugu no kugikorera haba none no mubihe bizaza.

Biniface Rucagu, umuyobozi w’itorero ry’Igihugu, yavuze ko guhuriza hamwe uru rubyiruko bizarufasha kumenyana, gukorera hamwe bagahuza imbaraga, guhana amakuru kandi imyumvire yabo, imigirire n’imikorere yabo ikazaba imwe bahurije ku ndangagaciro na Kirazira biranga umunyarwanda, baharanira iterambere ryiza ry’Igihugu.

Kuva itorero Indangamirwa ryatangira muri 2008, hamaze gutozwa ibyiciro umunani iki kikaba icya cyenda, mu byiciro umunani byabanje hatojwe Intore 1733, aho bagiye bagira uruhare rutari ruto mu kubungabunga indangagaciro nyarwanda iyo mu mahanga, bagiye bagaragaza isura nyayo y’u Rwanda, batangije itorero mu banyarwanda baba mu mahanga, bagiye bagira kandi uruhare muri gahunda za Leta nka “Rwanda Day, one Dollar Campaign, Ndi umunyarwanda” n’izindi.

Itorero Indangamirwa, ritegurwa buri mwaka na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, Komisiyo y’Igihugu y’Itorero ku bufatanye n’izindi nzego za Leta.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga