Kugirira icyizere inzego z’umutekano bituma bashishikarira iterambere

Mu isuzuma ry’uko abaturage babona imiyoborere ibabereye n’imitangirwe ya serivise mu nzego zibegereye (Citizen Report Card/CRC), rikorwa n’Ikigo gishinzwe Imiyoborere (RGB), abaturage batangaje ko icyizere bafitiye inzego z’umutekano kibatera umurava wo gushishikarira iterambere. Gusa hari ibyo bagaragaje bikibateye impungenge. 

Muri ubu bushakashatsi, muri rusange abaturage bagaragaje ko bishimiye inzego z’umutekano ku kigereranyo cya 86.5%. Mu buhamya bwabo, bavuze ko ibyo bituma bashyira umutima hamwe bagashishikarira gukora kugira ngo biteze imbere.

Mu rwego rw’igihugu, mu turere twose, abaturage bagaragaje ko bishimiye inzego z’umutekano ku gipimo kiri hejuru ya 75%. Ubwo nabwo ngo ni uko hari ahakiboneka ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bigikurura urugomo bigateza umutekano mucye.

Ingabo z’igihugu zizewe 99%

Muri ubu bushakashatsi, abaturage babajijwe bagaragaje ko bafitiye icyizere ingabo z’igihugu ku gipimo cya 99%, Polisi y’igihugu ku gipimo cya 97.6%, DASSO ku gipimo kingana na 83% N’Inkeragutabara ku gipimo kingana na 78.8%. Abanenga ingabo na Polisi bagera kuri 2% gusa, mu gihe abanenga DASSO bangana na 7.9%, naho Inkeragutabara zikanengwa ku gipimo kingana na 14.3%.

Mu buryo rusange, abaturage bagaragaje ko bishimiye umutekano rusange w’igihugu ku gipimo cya 99.2%, umutekano w’abantu ku gipimo cya 98.1%, naho umutekano w’ibintu ku gipimo cya 13.7% bitewe n’ubujura buto buto bukigaragara hirya no hino. Ibyo ni byo bituma haboneka abanenga imikorere y’Inkeragutabara nk’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano w’ibintu by’abaturage aho batuye.

Abaturage bifuza ariko ko hafatwa ingamba mu kunoza imikorere y’inzego z’Inkeragutabara na Dasso kugira ngo abaturage barusheho kuzigirira icyizere, ndetse hagashyirwaho ingamba zo guhangana n’ubujura bukigaragara hamwe na hamwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku bihumbi cumi na kimwe na cumi n’eshatu (11.013) mu turere twose uko ari 30, imirenge 326, imidugudu 733. Habajijwe abakuru b’ingo cyangwa abandi baba mu rugo bafite hejuru y’imyaka 18, nyuma hakorwa ibiganiro mu matsinda y’abagize JADF (Abafatanyabikorwa mu iterambere) n’abakuru ba serivisi zikorerwaho ubushakashatsi hagamijwe kurebera hamwe uko ibitanoze byanozwa.

Umukunzi Médiatrice

Umwanditsi

Learn More →