• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/11/25
Kamonyi: RIB yafunze uwiyitaga Umutoza w’ikipe y’Abana, azira gutwara Miliyoni z’Ababyeyi babo
20/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yateze ibiceri 200 gusa atsindira 2,465,813
20/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
20/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50

Euro 2016 yegukanywe na Portigal, ikipe itarahabwaga amahirwe

Umwanditsi
July 11, 2016

Mu mukino wa nyuma w’igikombe gikinirwa ku mugabane w’iburayi Euro 2016, ikipe ya Portigal yatwaye igikombe itsinze abafaransa aribo bahabwaga amahirwe.

Ikipe y’igihugu cya Portigal, kuri iki cyumweru Taliki ya 10 Nyakanga, niyo yegukanye igikombe cy’amakipe y’ibihugu ku mugabane w’uburayi Euro 2016.

Ibi byo gutwara iki gikombe, ikipe ya Portigal ibigezeho nyuma y’uko itigeze ihabwa amahirwe muri iyi mikino bitewe n’uburyo yagiye yitwara.

Mu mikino yose y’iri rushanwa ryaberaga mu gihugu cy’ubufaransa, mu minota 90 isanzwe y’umukino, Portigal yashoboye gutsindamo umukino umwe gusa kuko ahandi yatsindaga mu minota yinyongera ndetse hamwe habanje kwitabazwa za Penariti.

Umukino wa nyuma, abafaransa kuri Sitade yabo n’imbere y’abafana benshi babo ntabwo bashoboye kwikura imbere ya Portigal yakinnye iminota myinshi y’umukino idafite kizigenza wayo Ronaldo wagize ikibazo mu minota ibanza y’umukino. Abafaransa bahabwaga amahirwe ariko byarangiye batayabyaje umusaruro.

Umukinnyi Eder, mu gace ka kabiri k’iminota y’inyongera, niwe waboneye ikipe ya Portigal igitego kimwe rukumbi mu mukino cyabonetse ari nacyo cyatumye ibyishimo bitaha mu gihugu cya portigal bakegukana Euro 2016.

Umukinnyi w’ikirangirire Christiano Ronaldo utabashije no kurangiza iminota ya mbere y’igice cya mbere kubera imvune, yatangaje ko nubwo atabashije kurangiza umukino ariko ngo bagenzibe babikoze, barwaniye intsinzi kandi bayigeraho.

Christiano, yatangaje kandi ko yishimye cyane mu buryo bugoye gusobanura kuba atwaye iki gikombe mu buzima bwe atari yarigeze atwara ari kumwe n’ikipe y’igihugu.

Muri uyu mukino, ikipe y’abafaransa yakiniraga imbere y’abafana bayo, ntako itagize ngo irebe ko yabona igitego ariko byarangiye Portigal iyitwaye igikombe ku gitego 1-0.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5917 Posts

Politiki

4167 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1035 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga