• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Umudepite w’Uburundi Hafsa Mossi yapfuye arashwe

Umwanditsi
July 13, 2016

Hafsa Mossi, umudepite wari uhagarariye uburundi mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba yarasiwe ibujumbura arapfa.

Kuri uyu wa gatatu Taliki ya 13 Nyakanga 2016, Ibujumbura mu Burundi harasiwe umudepite Hafsa Mossi wari uhagarariye iki gihugu mu nteko ishinga amategeko mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba EALA.

Polisi y’u Burundi, yahamije amakuru y’urupfu rw’uyu mudepite Hafsa, ivuga ko yarashwe n’abantu batarabasha kumenyekana akajyanwa kwa muganga agitera akuka ariko bikanga akaba ariho agwa.

Umuvugizi w’igipolisi cy’uburundi, yatangaje ko Mossi yarashwe ahagana mu masaha ya saa yine z’amanywa n’abantu bari mu modoka bagahita bakomeza ariko ngo bakaba batabashije kumenyekana cyangwa ngo bafatwe.

Hafsa Mossi, umwaka ushize yari mu Rwanda aho yanasuye impunzi z’abarundi arebye uko zimerewe asuka amarira yiyemeza kuzikorera ubuvugizi no kugerageza kushaka umuti w’uko zataha zikava mubuhungiro.

Aha Hafsa yaririraga impunzi z'abarundi i Mahama bababajwe n'ubuzima bwazo.
Aha Hafsa, yaririraga impunzi z’abarundi i Mahama ababajwe n’ubuzima bwazo.

Hafsa Mossi, yakoze akazi k’ubunyamakuru kuri Radio BBC, yakoze kandi imirimo itandukanye ya Politiki, yabaye Minisitiri, yabaye umuvugizi wa Guverinoma mu gihugu cy’uburundi. abamuzi bahamya ko yari umuntu wa hafi wa perezida Pierre Nkurunziza dore ko bari banasangiye ishyaka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga