• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yasabye abayituyemo bose gufatanya kurinda ibyaha

Umwanditsi
July 15, 2016

Abaturage bo mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye mu karere ka Burera, basabwe kuba ku isonga mu gukumira no kurwanya ibyaha banatanga amakuru.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yasabye abayituyemo ndetse n’abayikoreramo kurangwa n’ubufatanye mu gutahura no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira imibereho myiza yabo batanga amakuru yatuma gikumirwa.

Ubu butumwa Umuyobozi w’iyi Ntara yabutanze ku itariki 13 Nyakanga mu nama yagiranye n’abatuye mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye, yo mu karere ka Burera.

Yagiranye inama na bo avuye gusura ahateganyijwe kubakwa Kaminuza y’Ubuvuzi mu mudugudu wa Rupangu, hakaba ari mu kagari ka Butaro.

Ubwo yahasuraga, Umuyobozi w’iyi Ntara yashimwe n’umuyobozi w’aka karere Florence Uwambajemariya, Brig. Gen Eugene Nkubito, n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Dieudonné Rwangombwa.

Mu ijambo rye, Bosenibamwe yasabye abatuye muri iyi Ntara ndetse n’abahakorera imirimo itandukanye bataha ahandi kuba abafatanyabikorwa mu kubumbatira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ikintu cyose bacyeka ko gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Yababwiye ko hari abantu bajya bafatirwa mu karere ka Burera bafite ibiyobyabwenge ndetse no mu tundi turere tw’iyi Ntara dufata ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, maze abasaba gufatanya gutahura ababitunda, ababikwirakwiza, n’ababinywa kugira ngo bafatwe.

Yakomeje agira ati,”Abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.Buri wese arasabwa rero kutabyishoramo kandi akagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.”

Umuyobozi w’iyi Ntara  yasabye kandi abayituyemo  kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi mu kwiteza imbere haba mu gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko , kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngarukakwezi, kuboneza urubyaro, no gutangira ku gihe ubwisungane bwo kwivuza- mutuelle de santé.

Yagize kandi ati,”Nta tuze n’ubwumvikane bishobora kuba mu muryango urangwamo uburwayi bwa hato na hato, kandi imibereho nk’iyo idindiza iterambere ry’uwo muryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yibukije abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kandi bakirinda amagambo y’uruca ntege ashobora gutuma batitabira neza ibikorwa bibateza imbere.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga