• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
16/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
16/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
16/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe habuze usimbura Dr Dlamini Zuma

Umwanditsi
July 18, 2016

Mu gihe hari hitezwe ko inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU Summit) haba amatora asimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, birangiye amatora asubitswe.

Inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe iteraniye i Kigali, mu gihe hari hitezwe ko isozwa kuri uyu wa mbere Taliki ya 18 Nyakanga 2016 hatorwa usimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, birangiye ntawe umusimbuye.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umunyamabanga wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mu bahatanaga bose bashaka kumusimbura habuze uwuzuza bibiri bya gatatu by’amajwi akenewe ku wugomba kwicara kuri iyi ntebe.

Abahataniraga kwicara muri iyi ntebe, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Botswana Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64; barimo Dr Specioza Naigaga Wandira Kazibwe wigeze kuba Visi Perezida wa Uganda ubu afite imyaka 61 bakabamo kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinee Equatoriale Agapito Mba Mokuy w’imyaka 51.

Kuba amatora asimbura Dr Nkosazana atabashije kuba, ntabwo bibuza abandi bagombaga gutorwa ko amatora yabo aba, abatorwa ni Umuyobozi wa Komisiyo n’umwungirije, aba baratorwa n’abakuru b’ibihugu, haratorwa kandi abakomiseri basigaye uko ari umunani batorwa na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga mu bubasha bahabwa n’abakuru b’ibihugu.

Amatora yo gusimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma, yigijwe inyuma aho biteganyijwe ko azaba mu kwezi kwa Mutarama 2017, aya matora kandi bikaba byemejwe ko azabera Addis Ababa muri Ethiopie ku cyicaro gikuru cya AU.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga