• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Musenyeri Mbonyintege Simaragide, mu izina rya Kiriziya Gaturika  yasabye imbabazi

Umwanditsi
July 18, 2016

Musenyeri Simaragide Mbonyintege, yasabye imbabazi ku bw’abapadiri ba kiriziya Gaturika bo muri Diyoseze ya Kabgayi bahamijwe uruhare bagize ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragide, yaciye bugufi asaba imbabazi ku bw’abapadiri 2 ba Kiriziya Gaturika bahamijwe uruhare bagize ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abapadiri bavuzwe cyane ni Padiri Rukundo Emmanuel wahamijwe ibyaha bya Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994 aho yakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha, Padiri Ndagijimana Joseph we muri 2008 yakatiwe n’urukiko gacaca rwa Byimana igifungo cya burundu.

Aba bapadiri bombi bagaragaye ku rutonde rwasohowe na Kiriziya Gaturika Diyoseze ya Kabgayi kubazakorerwa  yubile y’imyaka 25 ishize bahawe ubusaseredoti.

Igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bw’aba bapadiri 2 bahamijwe uruhare ku byaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Musenyeri Mbonyintege yazisabye kuri uyu wa Gatandatu taliki ta 16 Nyakanga 2016 mu muhango wo gutanga ubupadiri wabereye muri Paruwasi ya Mushishiro mu karere ka Muhanga.

Aha ni mu muhango wo gutanga ubusaseredoti.
Aha ni mu muhango wo gutanga ubusaseredoti.

Musenyeri Simaragide Mbonyintege, yavuze ko mu basaseredoti harimo abateshutse bagatatira igihango cy’ubutore Imana yabahamagariye, bagakora amahano ashingiye ku ivangura ndetse bakanagira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Musenyeri Mbonyintege, avuga ko ibyakozwe n’umusaseredoti uwariwe wese nta Kiriziya Gaturika yamutumye kubikora, gusa yemera ko iki ari icyasha n’igikomere Kiriziya Gaturika igendana kuko nubwo bakoze amahano ariko ngo ni abana bayo.

Musenyeri Mbonyintege yagize ati:” Umuryango w’abasaseredoti, ufatanyije n’abakirisitu turasaba imbabazi duciye bugufi, umukirisitu wese cyangwa undi muntu wese waba waragushijwe n’urugero rubi rw’abo bapadiri“.

Musenyeri Mbonyintege, avuga ko gusaba imbabazi kwa Kiriziya Gaturika bijyanye no kwitandukanya n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bijyanye kandi no kwitandukanya n’imikorere n’imigirire yose ishingiye ku ivangurakoko n’irondakoko bigikomeza gutoneka ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga