• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi 11 bakurikiranyweho gucukura Zahabu

Umwanditsi
July 27, 2016

Abagabo 11 bo mu karere ka Rusizi, bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda aho bakurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro (zahabu) rwihishwa.

Abagabo 11 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye, mu karere ka Rusizi aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura zahabu batabifitiye uburenganzira ku nkengero z’umugezi uri mu murenge wa Gitambi witwa Njambwe.

Abafunzwe ni Mutuyimana Gaspard, Habimana Jean Pierre, Nyabyenda Bonaventure, Nsengumuremyi Gabriel, Bamporiki Eric, Ntibaziyaremye Enock, Ruticumugambi Boniface, Siborurema Dominique, Ntiyanyibagiwe Daniel, Bayibarire Felicien na Ntahombaye Selevate.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Sano Nkeramugaba yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko iyangirika ryabyo rigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima

SP Nkeramugaba yagize ati: “Hari inzira zemewe kugira ngo umuntu yemererwe gukora imirimo y’ubucukuzi, kandi unyuze muri izo nzira ahabwa ibyangombwa byemewe n’amategeko kandi agasabwa kugira ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kurinda impanuka abakozi be. Niyo mpamvu tubasaba gutungira agatoki ubuyobozi n’inzego z’umutekano umuntu wese mubonye anyuranya n’ibyo”.

Yakomeje agira ati: “Akazi k’ubucukuzi si akazi gakorwa n’ubonetse wese, ni akazi gasaba ubuhanga n’ubumenyi ku buryo iyo kadakozwe uko bikwiye kagira ingaruka mbi nyinshi harimo no kubura ubuzima”.

SP Nkeramugaba. yasobanuye ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze bakoze ubukangurambaga mu rwego rwo kumenyesha abatuye u Rwanda ububi bwo gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko cyane cyane ubw’amabuye y’agaciro bukunze gukorwa mu ijoro.

Yasoje asaba abantu guhagurukira icyo kibazo, bagatanga amakuru mu nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi kugira ngo ubifatiwemo wese ashyikirizwe ubutabera, kandi yizeza abaturage ko iyo ntego yo guca imirimo y’ubucukuzi butatangiwe uburenganzira izagerwaho nibashyira ingufu hamwe.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga