• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Abayoboke b’idini ya Isilamu, basabwe gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe

Umwanditsi
July 29, 2016

Abanyeshuri b’abanyarwanda b’idini ya Isilamu biga muri kaminuza biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha.

Abanyeshuri 115 b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ejo bagiranye inama y’umunsi umwe n’abofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo ku Kacyiru, iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira  ubwihebe n’ubutagondwa.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye urwo rubyiruko kuzirikana buri gihe intumbero y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari yo ‘Ubumwe, Imitekerereze yagutse, no gukorera mu mucyo.

Yababwiye ati:”Mukwiye kuba urubyiruko rufite intego kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira imigambi ihamwe y’ibyo mushaka kugeraho kandi mugaharanira kugera ku ntego mwihaye. Mu gihe mushyira mu bikorwa ibyo mwiga mu ishuri mujye muzirikana kandi mushyire imbere inyungu z’igihugu. Nta cyiza nko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyawe”.

IGP Gasana yakomeje agira ati:”Ubufatanye ni bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ubwihebe n’ubutagondwa mu gihugu cyacu. Nihagira umenya amakuru y’ikintu gishobora kubiganishaho azihutire kuyamenyesha inzego zibishinzwe…kandi ni yo ntego y’ubu bufatanye”.

Hashingiwe ku byifuzo by’abo banyeshuri ndetse na Mufti Sheikh Salim Habimana, IGP Gasana yasabye ko inama nk’iyi yaba kenshi kandi igahuza ibyiciro bitandukanye by’abayoboke ba Isilamu mu Rwanda.

Mufti Habimana yasabye urwo rubyiruko kuba nyambere mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda

Yavuze ko ubu nta ngengabitekerezo y’ubutagondwa igaragara mu bayoboke ba Isilamu mu Rwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize hari bake yagaragayeho.

Umunyeshuri uhagarariye bagenzi be b’Abayisilamu witwa Ishimwe Salim yavuze ko we na bagenzi be biyemeje kujya bahura kenshi na Polisi y’u Rwanda  kugira ngo bungurane ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ubufatanye mu gukumira ibyaha birimo ubutagondwa n’ubwihebe.

Yavuze ko biyemeje kandi kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ko bazifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha gahunda z’igihugu z’iterambere.

Aha buri wese yari ahugiye kucyamuzane.
Aha buri wese yarandikaga.

Ishimwe yagize na none ati:”Twiyemeje kandi kuba ku isonga mu kurwanya iterabwoba no gusobanura neza Quran”.

Muri iyo nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Ubufatanye mu gutegura ejo hazaza hacu hatekanye” abo banyeshuri baganirijwe ku ngingo zirimo Isilamu,Umuco n’Ubumwe mu buryo bwagutse, impamvu inzego z’umutekano zikwiriye kurwanya ubutagondwa muri ibi bihe, uburyo ubutagondwa n’ubwihebe bihungabanya umutekano n’uruhare ry’urubyiruko rw’Idini ya Isilamu mu kubirwanya.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba , Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose yavuze ko iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha no gukangurira abanyeshuri b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza  zo mu mahanga kutishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe.

Yavuze ko inama nk’izi ari ingirakamaro kuko zifatirwamo ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe mu Rwanda.

 Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga