• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
07/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
07/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
07/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
07/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws

IGP Gasana, yasabye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera kunoza serivise zitanga

Umwanditsi
August 2, 2016

Inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera, zasabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana gutahiriza umugozi umwe mu gutanga ubutabera bukwiye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yabwiye inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera gufatira hamwe ingamba zihamye kugirango zifashe mu gutanga serivisi ziha abaturage bazigana.

Ibi, IGP Gasana yabivuze kuri uyu wa mbere Taliki 1 Kanama 2016 ubwo yatangizaga amahugurwa y’umunsi umwe yahuzaga abantu 270 bakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera barimo abahagarariye urwego rw’ubugenzacyaha mu turere twose tw’igihugu (DJPO), abaje bahagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda n’abaje bahagarariye urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa (RCS); amahugurwa yatangijwe mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

IGP Emmanuel K. Gasana yagize ati:”Ni ubwa mbere izi nzego zihuriye hamwe zikigira hamwe uko zanoza akazi kazo, mwibuke ko abaturage babategerejeho ubutabera, niyo mpamvu mukwiye gutahiriza umugozi umwe mu kubaha ubutabera bukwiye”.

By’umwihariko, yabwiye abapolisi ko ubutabera butangirira ku buryo bakora dosiye neza, abasaba gushakisha ibimenyetso n’ibyangombwa byose byatuma dosiye bashyira ubushinjacyaha iba yuzuye, bityo ubushinjacyaha nabwo bukabigenderaho busabira ukekwaho icyaha igihano akwiriye.

Yakomeje agira ati:”Kubera iterambere ry’isi n’ibyaha biri gukorwa muri iyi minsi byahinduye isura, birimo iterabwoba, ubutagondwa, ubuhezanguni, icuruzwa ry’abantu n’ibindi, kubirwanya bisaba ko abafite aho bahuriye n’ubutabera babyumva kimwe, bakagira  ubumenyi buhambaye mu kubitahura no kubiburizamo”.

Umuyobozi wa Legal Aid Forum (umuryango udaharanira inyungu wunganira abantu mu mategeko), ari nawo utera inkunga aya mahugurwa Andews Kananga, yavuze ko umuryango ayoboye wasanze ari ngombwa ko inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera zahura zikaganira ku nshingano za buri rwego kandi zikanarebera hamwe uburyo zanoza imikorere ibereye abanyarwanda.

Yagize ati:”Mu mikorere yacu isanzwe duhura n’ibibazo byo guhanahana amakuru ariko hakagira ibyo tutumvikanaho. Amahugurwa nk’aya rero ni umwanya mwiza wo kubiganiraho ngo tugire imyumvire imwe bityo dutange serivisi inogeye buri wese”.

Yasoje ashima Polisi y’u Rwanda uburyo ikomeje gukorana n’izindi nzego ngo abanyarwanda barusheho kubona ubutabera bunoze.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5907 Posts

Politiki

4158 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga