• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/09/25
Kamonyi-Ngamba: Amakuru intyoza.com yamenye ni uko Polisi yarashe Amabandi atatu yasanze arimo gutema no kwambura Abaturage
17/09/25
Ku biceri 200 gusa, Umunyamahirwe muri FORTEBET yatsindiye 1,296,945RWF
17/09/25
Kamonyi-Kayenzi: Barishyuye, Imyaka irasaga 5 batazi ikitambitse urugendo rujya ku Mulindi w’Intwari
17/09/25
Indege itagira umupirote( Drone) y’Igisirikare cy’u Rwanda yakomerekeje Abanyeshuri

Abagabo bane bafunzwe bakurikiranyweho guha ruswa abashinzwe umutekano

Umwanditsi
August 8, 2016

Muri bane bafunzwe, batatu bafatiwe Gicumbi bakaba bakurikiranyweho gushaka guha ruswa abapolisi, undi umwe yafatiwe Kicukiro akurikiranyweho gushaka guha ruswa DASSO.

Abagabo bane batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu bihe bitandukanye bakekwaho kugerageza gutanga ruswa ku bashinzwe umutekano nyuma yo gufatirwa mu binyuranyije n’amategeko.

Abitwa Abdullah Mohamed, Biyondo George William na Rukundo Thierry, bose b’abashoferi bafashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Kanama 2016 ku muhanda wa Gicumbi-Gatuna.

Polisi ihakorera, ivuga ko batanze amafaranga ari hagati ya 1000 na 2000 mu igenzura ry’ibyangombwa by’imodoka bari batwaye buri wese, ryaberaga mu murenge wa Cyumba, mu karere ka Gicumbi.
Ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe hagikorwa iperereza.

Mu karere ka Kicukiro kandi, Polisi ihakorera yataye muri yombi uwitwa Bugingo Jean Paul w’imyaka 36, kuri uyu wa gatandatu ku manywa,  agerageza guha ruswa y’amafaranga 200,000 frw , umukozi w’urwego rwa DASSO  mu murenge wa Kigarama, mu kagari ka Nyarurama.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yafashwe mu gihe hakorwaga umukwabu wo kureba abafite inyubako nshya niba bafite ibyangombwa bibemerera kubaka.

SP Hitayezu yagize ati:”Umudasso wari uri mu kazi yasanganye ibyangombwa Bugingo avuga ko yakuye ku karere ka Kicukiro, ariko basanze ari ibihimbano, nibwo yahise ashaka gutanga 200,000 ya ruswa ngo bamureke yikomereze, ahita afatwa  ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo”.

SP Hitayezu, asobanura ko iyi mikorere ku bashinzwe umutekano ari iya kinyamwuga, akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa, anabasaba kujya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kiganisha kuri ruswa n’ibindi binyuranyije n’amategeko.

Yagize na none ati:” Aho gukora ikintu nawe uzi ko kitemewe n’amategeko wizeye ko uri butange ruswa bakakureka, ibyiza wareka gukora icyo kintu kuko nawe bikugiraho ingaruka, ruswa imaze kuba umuziro kandi nta mwanya ifite mu Rwanda no muri Polisi by’umwihariko”. yarangije asaba ko kuyirwanya byaba ibya buri wese.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. BONIFACE says:
    August 9, 2016 at 7:08 am

    Abanyarwanda dukwiye kumenya ko ruswa nta ntebe ifite mu Rwanda kuyitanga noneho ukayiha inzego zishinzwe umutekano nazo ziri mu nzego zishinzwe kurandura ruswa, ni amahano akomeye kandi dukwiye kumenyera gukora ibintu biciye mu mucyo wabona bidashoboka ukabireka aho gutanga ruswa, kuko niwowe bihindukira bikakugiraho ingaruka.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5868 Posts

Politiki

4119 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1011 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

144 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga