• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Rubavu: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Umwanditsi
August 9, 2016

Urubyiruko rw’itorero rya ADEPR mu karere ka Rubavu, mu rugendo rwakoze rwahamagariye abantu gufatanya mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Urubyiruko 350 rw’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR) ruturuka mu mirenge ya Kanzenze, Nyakiriba na Mudende ho mu karere ka Rubavu ku itariki 6 Kanama 2016 rwakoze urugendo kuri kilometero zigera kuri enye rugamije gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge.

Urwo rugendo rwakorewe mu kagari ka Kanyirabigogwe. Rwatangiriye ahitwa Mizingo hakorerwa ubucuruzi berekeza ku rusengero rwa ADEPR, Paruwase ya Bigogwe.

Muri ubwo bukangurambaga, urubyiruko rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge kandi akangurira abantu kubyirinda. Rwagendaga kandi ruririmba indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu gufatanya na rwo kubirwanya.

Nyuma y’urwo rugendo, urwo rubwiruko rwagiranye ibiganiro n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage muri aka karere, Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza.

Mu butumwa bwe, IP Nyiraneza yarubwiye ko Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza ha rwo. Arukangurira kubyirinda kandi bakagira uruhare mu kubirwanya basobanurira abantu ububi byabyo n’ingaruka ubyishoyemo ahura nazo”.

IP Nyiraneza aganira n'urubyiruko mu ruhare rwarwo mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.
IP Nyiraneza, aganira n’urubyiruko ku ruhare rwarwo mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati:” Ibiyobyabwenge ubwabyo birisobanuye. Biyobya ubwenge bw’uwabinyoye hanyuma agakora ibyaha bitandukanye kubera ko nta mutimanama aba igifite”.

Yarubwiye ko ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi, Muriture, n’ibindi.

IP Nyiraneza, yabwiye urwo rubyiruko ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabwenge nkuko biri mu Ingingo ya 24 y’ Umutwe wa gatatu w’i tegeko rigenga ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bikubiye mw’ Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº20/35 ryo ku wa 09/6/2015.

Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bishobora kandi kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, kuva mu ishuri no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yasoje arusaba kuba ijisho ry’umutekano birinda ibyaha aho biva bikagera kandi batanga amakuru yatuma bikumirwa.

Mu ijambo rye, Umushumba w’iri Torero muri aka karere, Revera Pasiteri Akoyiremeye Pierre Clavѐre yagize ati: “Ibiyobyabwenge biri mu bishobora kwangiza ahazaza h’urubyiruko ndetse n’abandi bantu muri rusange. Dusanzwe twigisha abayoboke bacu kubyirinda ariko twasanze uru rugendo ari ingenzi kugira ngo tugire uruhare mu gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda”.

Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yagiriye urwo rubyiruko kandi arusaba kuzikurikiza no kuzisangiza abandi batahageze.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga