• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Urban Boys yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6

Umwanditsi
August 13, 2016

Itsinda ry’abaririmbyi batatu rizwi ku izina rya Urban Boys niryo ryegukanye Miliyoni 24 n’ igikombe cya Primus Guma Guma Super Star cyahatanirwaga ku nshuro ya 6.

Mu ijoro ryo Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Kanama 2016, irushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya 6 ryari rimaze amezi hafi ane rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda yashorejwe i Remera ya Kigali iruhande rwa sitade ntoya mu kibuga cy’ahakunda kuberaho imurikagurisha, irushanwa ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.

Iri tsinda rya Urban Boys ryegukanye PGGSS ya 6 rigizwe n’abasore batatu aribo; Safi Madiba, Humble Jizzo hamwe na Nizzo Kabosi( aya niyo mazina aba basore bazwiho cyane mu buhanzi bwabo).

Kwegukana iri rushanwa kwa Urban Boys, bihuriranye nuko ari bwo bwambere kuva ryatangira ryegukanye n’itsinda ry’abaririmbyi, inshuro eshanu zose zishize ryegukanwaga n’umuririmbyi ku giti cye.

Urban Boys kandi itwaye iri rushanwa benshi mubakurikiranira hafi ibya muzika bayihaga amahirwe bigendeye ku buryo yagiye yitwara hirya no hino mu bitaramo byakozwe, bijyanye kandi n’uko yigaragaje.

Urban Boys, uretse igikombe yanahawe igihembo cya Miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda.
Urban Boys, uretse igikombe yanahawe igihembo cya Miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse kuba Urban Boys itwaye iki gikombe, muyindi myanya uko bose bari muri iri rushanwa rya PGGSS 6, umwanya wa kabiri n’umwanya wa gatatu niyo myanya yateje uruntu runtu mubatari bake, umwanya wa kabiri wegukanywe na Christopher naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Bruce Melodie.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, risigiye itsinda rya Urban Boys ryabaye iryambere akayabo ka Miliyoni 24 mu mafaranga y’u Rwanda, uwatwaye umwanya wa Kabiri yegukanye Miliyoni 7.5 naho umwanya wa gatatu atwara miliyoni 7 z’amanyarwanda.

Dore uko abahanzi bari bari muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bakurikirana uhereye ku mwanya wa mbere:

                      1) Urban Boys

                      2) Christopher

                      3) Bruce Melodie

                      4) Danny Vumbi

                      5) Young Grace

                     6) Allioni

                     7) Jules Sentore

                     8) Danny Nanone

                     9) TBB

                    10) Umutare Gaby

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryatangiye mu mwaka 2011, uwambere waritwaye yari Thom Close, irya kabiri ritwarwa na King James, irya gatatu ritwarwa na Riderman, ubwa kane ryegukanwa na Jay Polly, ku nshuro ya gatanu ritwarwa na Butera Knowless, hanyuma kuri iyi nshuro ya 6 ryegukanywe na Urban Boys.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga