• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
06/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
06/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
06/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kamonyi: Umugabo umwe yarafashwe undi aratoroka kubera ibiyobyabwenge

Umwanditsi
August 16, 2016

Mu mukwabu wo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge wakozwe mu mirenge ya Mugina na Nyarubaka, umwe mubakekwa yarafashwe undi aracika.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com, ahamya ko kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Kanama 2016 mu mirenge ya Mugina na Nyarubaka Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kamonyi yahakoreye umukwabu wo gufata abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge, umwe mubakekwaga yarafashwe undi aratoroka.

Mu murenge wa Nyarubaka akagari ka Kambyeyi umudugudu wa Kabungo, Polisi yahakoreye umukwabu, umugabo witwa Nkurikiyimana Pascale wakekwagaho gukora kanyanga, iwe hasangwa Litilo 250 za Milase ikorwamo Kanyanga.

Polisi ubwo yageraga kuri uyu mugabo, amakuru yizewe agera ku kinyamakuru intyoza.com ahamya ko itabashije gufata uyu mugabo kuko yatorotse aho amakuru ahamya ko yatorokeye mu murenge wa Nyamiyaga, ibyafashwe byamenywe ariko nyirabyo aracyashakishwa.

Bimwe mubyafashwe byaramenwe.
Bimwe mubyafashwe byaramenwe.

Amakuru yizewe agera ku intyoza.com, ahamya kandi ko umukwabu wo kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Kamonyi wakozwe no mu murenge wa Mugina hagafatwa urumogi n’umugabo urucuruza akanaruranguza.

Umukwabu wakozwe mu murenge wa Mugina, wakozwe mu kagali ka Mbati umudugudu wa Kigorora, uwitwa Twagirimana Reverien w’myaka 24 y’amavuko yafashwe na Polisi akaba akurikiranyweho gucuruza no kuranguza urumogi.

Ibi bikorwa byose, biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda ikora aho iri hirya no hino mu gihugu, bigamije ahanini gukumira no guca ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. gahonzire wellarrs says:
    August 17, 2016 at 6:59 am

    Ariko abantu bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ntakiza bifite tugiye dukurikiza inama polisi yacu iduha ntakabuza twarandura ibiyobyabwenge gusa abaturage nibafatanye na polisi biranduke.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga