• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Imodoka y’umuryango w’abibumbye yasanzwemo urumogi rw’ibiro 86

Umwanditsi
August 17, 2016

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yari ipakiye ibiyobyabwenge, yakoze impanuka abayirimo baburirwa irengero.

Imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser yakoze impanuka kubera umuvuduko urenze utegetswe yasanzwemo ibiro 86 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu kagari ka Kanazi, ho mu murenge wa Ruharambuga ku itariki 16 Kanama 2016 ahagana saa tanu n’igice z’ijoro.

Yagize ati:”Uwari utwaye iyo modoka yayitwaraga ku muvuduko urenze uwagenwe. Ni yo mpamvu yayirengeje umuhanda. Abari ku irondo bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bakore ubutabazi bw’ibanze kuko bari hafi yaho.”

Yakomeje agira ati:”Bahageze, basanze urwo rumogi muri iyo modoka ifite nomero ziyiranga IT 904 RD ariko ntibagira umuntu bayisangamo. Polisi y’u Rwanda muri aka karere yahise ihagera maze ijyana urwo rumogi kuri Sitasiyo ya Ruharambuga.”

CIP Kanamugire yongeyeho ko Polisi ikomeje gushaka uwari utwaye iyo modoka kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo harebwe niba hari undi ufite uruhare mu itundwa ry’urwo rumogi kugira ngo na we afatwe.

Yihanangirije abantu bifashisha imodoka z’Imiryango itegamiye kuri Leta mu gukora ibyaha nko gutwara ibiyobyabwenge na magendu, kandi yongeraho ko imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego ituma ababikora bafatwa.

Yagize kandi ati:”Turagira inama Imiryango itegamiye kuri Leta guha akazi abashoferi b’inyangamugayo batakoresha imodoka zayo mu bikorwa binyuranije n’amategeko. Turashima kandi abaturage kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano binyuze mu gutanga amakuru atuma abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha bafatwa.”

CIP Kanamugire, yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kandi bakaba abafatanyabikorwa mu kubirwanya batanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.

Yagize na none ati:”Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’ababyishoramo, Izi kandi inzira ababitunda banyuramo. Ababikora baragirwa inama yo kubireka kuko nta cyiza cyabyo.”

Yibukije ko urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera abantu gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, kandi ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga