• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
29/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
29/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
29/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

MINIJUST : Abunzi si abacamanza, barunga ntibahana

Umwanditsi
August 19, 2016

« Umwunzi arunga. Ntaca urubanza. »Ibi ni ibyagarutsweho n’ intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera mu mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abunzi hagati muri uku kwezi kwa munani. Ibi birakuraho imyumvire ya bamwe mu babagana, kimwe n’abayobozi. Mu butabera batanga ariko,  nabo barigenga nk’abacamanza, ntibakorerwamo n’urwego urwo ari rwo rwose.

Abunzi b’umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, nibo bafunguriweho mahugurwa y’iminsi ine ku rwego rw’igihugu agamije kubongerera ubumenyi ku mikorere y’urwego rwabo. Si muri Kigali gusa iyo gahunda iri. Bagenzi babo bo mu karere ka Gicumbi nabo bayatangiriye mu gihe kimwe. Yatewe inkunga n’umuryango RCN Justice et Democracie, akaba agomba gukorerwa mu turere 5 ukoreramo. Nyarugenge, Gicumbi,  Nyabihu Ngororero na Burera.

Hari amagambo akoreshwa n’abacamanza atemerewe abunzi

« Nyuma yo kumva umuburanyi Nyiranaka, rusanze ahamwa n’ibyaha ibi n’ibi, bityo  Runaka aratsinze naho  Nyiranaka aratsinzwe, rukaba rutegetse ko  Nyiranaka  ahanishwa iki n’iki ».Aya ni amwe mu magambo atagomba gukoreshwa n’abunzi, kuko bo ntibahana barunga. Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Yankurije Odette abisobanura agira ati « Umucamanza yemeza uwatsinze, akamuhana, akanasabira indishyi uwatsinze ». Akomeza avuga ko umwunzi we abereyeho guhuza abafitanye amakimbirane, akabafasha gushakira hamwe igisubizo, ntawe ahannye, nta n’uwo ahutaje.

Mu mikorere y’abunzi, bumva abafitanye ikibazo, bakareba ukuri kwabyo. Naho abacamanza basaba ibimenyetso. Umwe mu bunzi agira ati « duhura n’ibibazo bishingiye ku masambu, ubukode bw’amazu n’ababyeyi basaba indezo z’abana ». Avuga ko hari abapangayi bava mu nzu batishyuye bikajya mu bunzi, kimwe n’abishyuza mbere inzu, bagashyiramo utarishyuye. Abunzi rero  bakemura ibibazo bishingiye ku mategeko mbonezamubano : izungura, ubutaka, umuryango n’ingo. Mu mwaka wa 2105-2016, abunzi mu Rwanda hose bakiriye ibibazo 47,966.

Aya mahugurwa ariko abaye mu gihe  Itegeko ry’abunzi  riri mu nzira yo guhinduka. Iryo bagenderagaho ni no 02/2010/OL ryo kuwa 9 Kamena 2010. Ryahaga abunzi ububasha bwo kunga abantu bafitanye ibibazo bikomoka ku cyaha, kandi bakagira ububasha ku kiburanwa kigejeje miliyoni eshanu. Mu mushinga w’itegeko uherutse gutorwa n’abadepite, bazagira ububasha ku kiburanwa kitarengeje miliyoni eshatu.

Nyuma yo gutorwa n’abadepite, uyu mushinga uzanonosorwa, rishyirwe mu ndimi eshatu (Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza), rishyikirizwe Umukuru w’Igihugu. Amaze gushyiraho umukono, rizasohoka  mu Igazeti ya Leta, maze ritangire gukurikizwa, naryo bakazihugurwaho.

Karegeya Jean Baptiste

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga