• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
16/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
16/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo 10 bazira ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu

Umwanditsi
August 20, 2016

Abagabo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya hamwe n’abanyarwanda batandatu, bafunzwe bazira ibiro 80 by’amahembe y’inzovu bashakaga kujyana muri Aziya.

Polisi y’u Rwanda ifunze abantu icumi barimo n’abanyamahanga kubera gucuruza amahembe y’inzovu, bafatiwe mu Rwanda berekeza ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda , Chief Superintendent of Police (CSP) Lynder Nkuranga yavuze ko  abacyekwaho ubwo bucuruzi butemewe barimo bane bakomoka mu gihugu cya Gineya, ndetse n’abanyarwanda batandatu.

Yagize ati:”  Abacyekwaho gucuruza amahembe y’inzovu bafatanywe ibiro 80 by’amahembe y’inzovu, bafashwe ku buryo butandukanye mu minsi mike ishize , bashakaga kunyura mu Rwanda berekeza  ku mugabane wa Aziya kuyacuruzayo .

Bivugwa ko aya mahembe y’inzovu yaba yaraturutse muri Tanzaniya n’ubwo aba bacyekwaho gukora ubu bucuruzi butemewe bw’ariya mahembe y’inzovu bo bavuga ko bayakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

CSP Nkuranga yakomeje agira ati:” Iperereza ririmo gukorwa kugira ngo tumenye amakuru yose y’ubu bucuruzi butemewe ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa bafatwe kugira ngo amategeko yubahirizwe. U Rwanda ntirushobora kuba inzira y’ubucuruzi nk’ubu ndetse n’indiri y’abanyabyaha”.

Mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, inkiko z’u Rwanda zari zakatiye abanyagineya batatu n’umunyarwanda umwe, igihano cy’igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza amahembe y’inzovu angana n’ibiro 88, icyo gihe bakaba bari bemeye icyo icyaha.

Afurika y’I Burasirazuba ikaba muri iki gihe ifite ikibazo cy’ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu butemewe, ariko CSP Nkuranga akaba avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira ubuhigi bw’inyamaswa ubwo aribwo bwose ndetse n’ibindi byaha bitandukanye byambukiranya imipaka.

Mu kwezi kwa Werurwe kandi uyu mwaka, muri Uganda hafatiwe ibiro ibihumbi 4 by’amahembe y’inzovu.

Yakomeje kandi avuga ati:”mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, haba  ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, dufite inshingano zo kurinda inzovu ku isi n’izindi nyamaswa muri rusange; Polisi y’u Rwanda yiyemeje kubahiriza amategeko yose arebana nabyo, kuko biri mu  bufatanye isanzwe irimo ku rwego mpuzamahanga bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga