• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Musanze: Abantu 300 bo mu byiciro by’imirimo itandukanye bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Umwanditsi
August 22, 2016

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, yahuguye abantu bo munzego zitandukanye z’imirimo ku gitera inkongi z’imiriro uko bazirinda n’uko bazizimya mu gihe bahuye nazo.

Abantu 300 baturuka mu nzego zitandukanye mu karere ka Musanze ku italiki 22 Kanama 2016 bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya zibaye.

Mu bahuguwe harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, ba nyiri amahoteri na bamwe mu bayakoramo, abakozi b’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, abafite inganda na bamwe mu bazikoramo.

Ayo mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Kigombe ho mu murenge wa Muhoza. Yitabiriwe kandi n’abafite Sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri Peterori, abayobozi ba Kompanyi zitwara abagenzi mu modoka n’abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi ngiro rya Musanze (Musanze Integrated Polytechnic College-MIPC).

Ayatangiza ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yagize ati:”Inkongi z’imiriro zidindiza iterambere. Kugira ubumenyi ku kizitera bituma zirindwa”.
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ayo mahugurwa kandi asaba abayitabiriye kuyakurikra neza. Mu  butumwa bwe, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP)  Felix Bizimana yabwiye abayitabiriye ko ibitera inkongi z’imiriro  harimo  gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi  nk’intsinga bitujuje ubuziranenge cyangwa bishaje.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo kandi abasaba kwita ku buzima bwabyo babisuzumisha ko bikiri bizima.

SSP Bizimana, yababwiye ko igihe habaye inkongi y’umuriro bagomba  guhita bakupa amashanyarazi  kandi bagahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda kuri nomero za telefone zitishyurwa 111 n’ 112.
Yabasabye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, ipasi na mudasobwa igihe batari kubikoresha.

Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa witwa Dufatanye Bonaventure yagize ati:”Nta bumenyi buhagije nari mfite ku kwirinda inkongi z’imiriro. Nabimenyeye muri aya mahugurwa. Ubumenyi nungutse buzatuma ndwanya inkongi z’imiriro”.
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi kandi avuga ko azabusangiza abo mu muryango we, abo ahagarariye  ndetse n’abaturanyi be.

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. BONIFACE says:
    August 23, 2016 at 7:21 am

    Iki gikorwa polisi yacu yakoze ni kiza kuko hari igihe inzu ishya abaturage uko babyitwaramo ariko ubwo bahuguwe bazajya bakora ubutabazi bwibanze bitabaze polisi ari uko byabananiye, ahubwo bikwiye kuba mugihugu hose.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga