• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
11/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
11/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
11/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
11/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

Gakenke: Ukuri k’umubyeyi wabeshywe akajya gushyingura igipupe n’amabuye aziko ashyinguye uruhinja rwe

Umwanditsi
August 24, 2016

Umubyeyi yabyariye mu bitaro bya Ruli abaganga bamwemeza ko yabyaye umwana upfuye agiye gushyingura uwo bamuhaye asangamo igipupe n’amabuye.

Taliki ya 22 Kanama 2016, umubyeyi witwa Nzamwitakuze Brigitte, yibarutse umwana ariko kubw’akagambane yemezwa n’abaganga ku munsi ukurikiye wa Taliki 23 ko umwana yabyaye yapfuye bityo apfunyikirwa igipupe n’amabuye aho yabibonye agiye gushyingura uwo yari aziko ari uruhinja rwe.

Ubwo Nzamwitakuze Brigitte hamwe n’umuryango we babwirwaga iby’iyi nkuru y’incamugongo, bakamenyeshwa ko umwana yabyaye yavutse apfuye, bahawe ikarito byitwa ko irimo umurambo w’uruhinja. Mugihe bari bageze aho bashyingurira iwabo mu birometero bisaga 25 bavuye kwa muganga basanze bapfunyikiwe igipupe ndetse n’amabuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru IP Innocent Gasasira, yatangarije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. yatangaje ko ukekwa ariwe Byukusenge Betty yatawe muri yombi n’inzego za Polisi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya ya Ruli mu karere ka Gakenke.

IP Gasasira, yabwiye kandi intyoza.com ko kugira ngo uyu Byukusenge betty akekwe ndetse anatabwe muri yombi byaturutse ku kuba ariwe wakurikiranaga uyu mubyeyi. ubwo ngo yajyanaga uruhinja avuga ko rufite umuriro ndetse rurwaye ngo agiye kurwitaho ngo nyuma y’igihe gito yahamagaye abarwaza ababwira ko umwana yapfuye byarangiye.

Ubwo Brigitte Nzamwitakuze n’umuryango we bajyaga gushyingura, bari mu mihango yo gushyingura isanzwe ngo basanze bapfunyikiwe igipupe n’amabuye. Amakuru akigera kuri Polisi n’izindi nzego, Byukusenge yarahamagawe ngo yisobanure ariko avuga ko nawe yabyaye. Polisi n’izindi nzego ngo bahise bagira amakenga yo kumva umuganga wabyariye murugo, ubwo bajyaga kumukorera ibizamini ngo barebe ko ibyo avuga ko yabyaye ari ukuri basanze ari ikinyoma cyambaye ubusa ahita atabwa muri yombi.

Nyuma y’aya mahano, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kurubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko uruhinja rwabonetse ko ndetse rwasubijwe nyirarwo naho ukekwa gukora amahano akaba ari mu maboko ya Polisi

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga