• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Umwana na Nyina bakurikiranyweho kwica urw’agashinyaguro ihene 33

Umwanditsi
August 26, 2016

Nyiragicali Ruth w’imyaka 57 hamwe n’umuhungu we witwa Mulisa Frank w’imyaka 32, bafunzwe na Polisi aho bakurikiranyweho ubugizi bwa nabi bw’ihene 33 zishwe.

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare ifunze umwana na nyina bashinjwa ubufatanyacyaha mu kwica urw’agashinyaguro ihene 33, igikorwa Polisi yafashe nkaho atari icyaha gusa ahubwo ari ubunyamaswa.

Abakekwa gukora iki cyaha aribo Nyiragicali Ruth ufite imyaka 57 n’umuhungu we witwa Murisa Frank w’imyaka 32, ubu bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwimiyaga.

Asobanura uko ubu bugizi bwa nabi bwakozwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba,  Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yamaganye ubu   bugizi bwa nabi n’ubuhubutsi aho yagize  ati:”Ku itariki ya 24 Kanama 2016, ihene 33 zarenze imbibi z’urwuri rwazo zijya mu rwuri rwa Nyiragicali gushaka ubwasi. Afatanyije n’umuhungu we, Nyiragicali afata izo hene azifungirana mu kazu gato kari mu rwuri rwe baziciramo”.

Yakomeje avuga ko ihene zimwe zishwe zinizwe izindi zicwa zikubiswe bikomeye. Muri izo hene 33 zapfuye 16 murizo zikaba zarahakaga, abazishe bakaba baragiye bazijombagura ibyuma munda kugira ngo bice ihene n’iyo yari kuzabyara.

Izi hene bivugwa ko zari iza Muzungu Frank na Mugenyi Ernest bafite urwuri rubangikanye n’urw’uyu Nyiragicali.

IP Kayigi yavuze at:”Iki ni igikorwa cy’ubupfapfa, turacyakora iperereza ngo tumenye neza icyateye ubu bugizi bwa nabi ariko nyuma twaje kumenya ko uyu Nyiragicali yari afitanye ubwumvikane buke na bagenzi be, ba nyiri izi hene zishwe gusa nta muntu numwe wemerewe kwihanira ,kuko niba ihene zararenze uruzitiro zikaza kurisha mu rwuri rwe, yagombaga kuregera inzego zibishinzwe cyangwa akamenyesha Polisi  cyangwa inzego z’ibanze zimwegereye”.

Yakomeje avuga ko aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanwa hakurikijwe  Ingingo ya 436 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ku  ihanwa ry’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica  aho igira iti:”Umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo, ku buryo bubangamira ubuzima bwayo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyi ngingo kandi ikomeza ivuga ko, Umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga