• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Abakoresha umuhanda bica amategeko awugenga bavugutiwe umuti

Umwanditsi
August 27, 2016

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashyizeho uburyo bushya bwo gukumira impanuka n’andi makosa akorerwa mu muhanda.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) ryatangaje ko ryashyizeho uburyo bushya bwo kwifashisha gucunga umutekano wo mu muhanda, aho buzafasha gukumira impanuka zo mu muhanda no guca burundu amakosa agenda agaragara, akorwa na bamwe mu batwara ibinyabiziga.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangiye gukoresha  imodoka zaryo zidafite ibirango bya Polisi birimo nimero zisanzwe ziranga imodoka za Polisi, amabara aranga Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yagize ati:” Izi modoka zatangiye gukorera hirya no hino mu gihugu. Zirimo abapolisi bambaye imyenda isanzwe ya gisivili aho zizenguruka mu mihanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Ntara aho bibaye ngombwa. Abapolisi bacu bazirimo baba bafite amakarita abaranga ko ari abapolisi. Mu gihe rero babonye umuntu utwaye ikinyabiziga ari mu makosa runaka, bazajya bamuhagarika bakoresheje amatara ari mu modoka zavuzwe hejuru afite amabara atandukanye”.

CP Rumanzi, yakomeje avuga ko abapolisi bazajya basaba umushoferi ibyangombwa byose bijyanye no gutwara ibinyabiziga hanyuma basanga ari mu makosa runaka akabihanirwa nk’uko amategeko abiteganya.

CP Rumanzi, umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
CP Rumanzi, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

CP Rumanzi yakomeje kandi agira ati:” Bamwe mu batwara ibinyabiziga bakorera ku jisho aho usanga iyo bageze ku mupolisi uri mu muhanda bagenda neza ariko iyo bamuciyeho bakagendera ku muvuduko ukabije, ku buryo hari igihe nko muri kilometero imwe usanga bakoze impanuka. Abandi nabo usanga bapakira abantu benshi mu modoka (ibyo bita gutendeka) hanyuma bakagenda banyura inzira zitandukanye bakwepa abapolisi kuko baba bazi aho bari cyangwa babonye ibinyabiziga barimo, abandi ugasanga bavugira kuri terefone maze babona umupolisi bakabireka. Hari n’abandi batwara ibinyabiziga bakagenda babwira bagenzi babo ngo abapolisi bari aha n’aha babatungira agatoki”.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda yakomeje avuga ko ubu buryo bushya buzareba buri wese ukoresha umuhanda, wica amategeko yawo, haba abanyamaguru, abatwara amagare ariko cyane cyane abatwara imodoka. Ubu buryo bushya bukazafasha mu kongera ingufu kurinda umutekano wo mu muhanda hagamijwe gukumira impanuka.

CP Rumanzi akaba asaba ubufatanye bwa buri wese mu gukumira impanuka hubahirizwa amategeko y’umuhanda

Mu mezi 14 ashize, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga