• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Bamwe mu baturage ntibazi imikorere y’abunzi

Umwanditsi
August 30, 2016

Ubushakashatsi bwakozwe n’ umuryango  utari uwa Leta RCN Justice et Democratie  bwashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa kane kwa 2016  buragaragaza ko umubare munini w’ abaturage mu Rwanda  batarasobanukirwa bihagije  n’ imikorere y’ abunzi.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu turere twa Gicumbi , Burera,Nyabihu , Ngororero na Nyarugenge  bugaragaza ko ku baturage  ijana babajijwe  mirongo inani na babiri bavuga ko batazi uburenganzira bafite  bwo guhita  bagana abunzi  batanyuze mu zindi nzego  izo ari zo zose igihe bagize ikibazo .Iki bikajyana n’ inzira  banyuramo kugirango bagere ku bunzi.

Hari abavuga ko kugirango babagereho babanza kunyuza ibibazo byabo kuri polisi (2%), abandi bakavuga ko  babanza kubinyuza mu nama y’ umuryango (21%), ababanza kunyura ku muyobozi w’ umudugudu (77%) n’ abavuga ko batazi aho bagomba kunyura (3%).Abaturage 54% basubije ibibazo by’ uyu muryango m’ubushakashatsi wakoze nibo bonyine  bazi ko ikibazo gishyikirizwa abunzi ari uko kimaze gushyikirizwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari cyangwa se uw’ umurenge kuko ari nabo banditsi b’ inteko z’ abunzi haba ku rwego rw’ akagari cyangwa urwego rw’ umurenge nkuko biteganywa mu ngingo ya 17 y’ itegeko ry’ abunzi ryo mu mwaka wa 2010.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo by’ abunzi naryo ni ikibazo

Bamwe mu baturage babajijwe muri ubu bashakashatsi bavuga ko badasobanukiwe nuburyo ibyemezo byamaze gufatwa n’ abunzi bishyirwa mu bikorwa. Ibi nabyo usanga bituma basiragira mu nzego bishyuza imitungo yabo yangijwe cyangwa se basaba ko ibyemezo byafashwe byashyirwa mubikorwa.

Ubusanzwe itegeko rigena imiterere, ifasi n’ imikorere ya za komite z’abunzi mu ngingo yaryo ya 15 igika cya mbere  rigira riti:“Icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi gishobora kubahirizwa ku bwumvikane, bisabwe n’urebwa n’icyo kibazo”.Ariko igika cya kabiri cy’ iyi ngingo cyo kivuga ko; Iyo umwe mu bafitanye ikibazo yanze kubahiriza icyemezo cyafashwe na Komite y’Abunzi, urebwa n’icyo kibazo bibangamiye ashobora gusaba ko gishyirwa mu bikorwa ku gahato hakurikijwe amategeko asanzwe yerekeranye no kurangiza imanza hakoreshejwe ingufu. Icyo gihe, asaba mu magambo cyangwa mu nyandiko Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwo mu ifasi y’aho icyemezo cyafatiwe kugishyiraho kashe mpuruza nta garama ritanzwe.

Ubushakashatsi bwa RCN  Justice na Democratie buvuga ko abaturage 20% mu babajijwe mu turere twavuzwe haruguru  aribo bonyine bazi ko ibyemezo by’ abunzi bibanza gushyirwaho kashe mupuruza na perezida w’ urukiko. Byongeye kandi binagaragara ko abaturage batazi uburyo iyo kashi mpuruza isabwa, nyamara ingingo ya 15 y’itegeko ibisobanura ko“Perezida ashyira kashe mpuruza kuri icyo cyemezo nyuma yo kubona inyandiko y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‟Umurenge w’aho ikibazo cyakemuriwe yemeza ko icyo cyemezo ari ukuri kandi ko kitagishoboye kujuririrwa cyangwa kuregerwa urukiko.

Muri rusange uyu muryango RCN Justice na Democratie usanga hakiri icyuho gikomeye ku baturage cyo kumenya uburenganzira bwabo bwo kuregera abunzi no kumenya imikorere yabo. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zikomeye nko kwirirwa basiragira mu nzego zitandukanye zimwe zitabifitiye ububasha no guta umwanya bashakisha uwabakemurira ikibazo.

Munyaneza Théogène / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga