• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kugabanya uburemere bw’ iby’abunzi bashinzwe si ukubambura agaciro basanganywe

Umwanditsi
August 30, 2016

Muri iki gihe abaturarwanda benshi bategerezanije amatsiko itegeko rishya rigenga abunzi nyuma yo kuvugururwa rikanatorwa n’inteko ishinga amategeko. Kuri ubu Minisiteri y’ ubutabera ivuga ko ritegerejwe gusohoka mu igazeti ya Leta kandi ko biri mu minsi ya vuba.

Ubwo umushinga wo kuvugurura iri tegeko wageraga mu nteko ishinga amategeko muri Kamena 2016 abadepite benshi barawishimiye bagaragaza ko byari bikwiye kuko hari ibibazo byaterwaga n’itegeko ubwaryo aho kubikemura.

Bimwe muri ibyo bibazo harimo ko itegeko risanzweho rigenga imiterere, ifasi n’imikorere bya Komite y’ abunzi ryo ku wa 16 Nyakanga 2015 ryahaga ububasha abunzi bwo kuba bakemura ibibazo nshinjabyaha mu gihe ikirego kitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu.

Mu ngingo yaryo ya gatatu n’ iya kane itegeko ry’abunzi risanzweho ribaha ububasha bwo gusuzuma ibibazo byose mbonezamubano(dore ko bataburanisha kuko Atari abacamanza ) ndetse n’ ububasha bushingiye ku kiburanwa  mu bibazo nshinjabyaha. Gusa ibyo byose bigomba kuba bitarengeje agaciro ka miliyoni eshanu z’ amafaranga y’ u Rwanda.

Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye avuga ko ingingo nyamukuru yatumye guverinoma isaba ko iri tegeko ry’abunzi ryavugururwa ari ibibazo ryatezaga birebana n’ibibazo nshinjabyaha.

Agira ati:” iyi ngingo yatumaga hari aho abunzi tubasaba gutanga ubutabera kandi nyamara atari abacamanza“. Akomeza avuga ko kuvugurura iri tegeko bizatuma ibirebana n’ibibazo nshinjabyaha byose bijya mu gitabo cy’ amategeko ahana  bityo abunzi bagasigarana  ibibazo bituma bakora akazi kabo batorewe n’ abaturage ariko ko kunga.

Hirya no hino mu gihugu hari hamaze iminsi havugwa ibibazo bishingiye ku bwigomeke ndetse bamwe bakavuga ko hatangiye kugaragara umuco wo kudahana bitewe nuko ibibazo byinshi bigaragara mu baturage abunzi badafite ububasha bwo kubifatira ibihano.

Ingingo ya cumi na kane (14) y’ itegeko rigenga abunzi mu gika cyayo cya kabiri  igira iti “Ku bibazo by’inshinjabyaha, abunzi ntibemerewe gutanga ibihano biteganyijwe n’amategeko ahana. Iyo abunzi bumvikanishije uwakorewe icyaha n’uwagikoze, ubwo bwumvikane buba bukuyeho ikurikirana ry’icyaha cyakozwe”.

Uku kutagira ububasha bwo guhana ibyaha bimwe na bimwe bigaragara muri iri tegeko ry’ abunzi ninako ahanini usanga abaturage bibazaho bavuga ko hari ibyashyizwe mu itegeko ry’ abunzi bitagakwiye kujyamo.

Bagabanyirijwe umutwaro

Itegeko ririho rigena imikorere y’abunzi ryabahaga ububasha ndakuka bwo gukemura ibibazo nshinjabyaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe; n’ ibindi byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro katarengeje miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umunyamategeko w’ umwuga Me Nizeyimana Elia, avuga ko kuba ibi byaha byoroheje byagaragaraga mu itegeko ry’ abunzi byabongereraga umutwaro nyamara nta nicyo bafite bagomba kubikoraho.

Agira ati:“kenshi icyo bakoraga ni constatation gusa z’uko icyaha cyakozwe ubundi bakitabaza polisi kugirango ibikurikirane”. Elia avuga ko uretse no kuba abunzi batabashaga kumvikanisha abafitanye bene ibi bibazo ngo byanatwaraga igihe cyo kugira ngo inzego z’ ubugenzacyaha zibashe kubikurikirana.

Kubw’ uyu munyamategeko ngo abunzi bakuriweho biriya bibazo nshinjabyaha bizatuma babasha kuzuza neza inshingano bafite kuko bazaba basigaranye ibijyanye n’ ubushobozi bwabo. Yongeraho ko  kugenza ibyaha bisaba inzego z’ umutekano  kandi ko gukurikirana ibyaha nanone biba bisaba ubumenyi bwimbitse benshi mubunzi badafite.

Munyaneza Théogène / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga