• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abazunguzayi, bagereranije isoko bubakiwe nk’ubugari butagira uburisho

Umwanditsi
September 3, 2016

Nyirakuru w’abazunguzayi, mu izina rya bose, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku kuba yarabahaye isoko ariko arigereranya n’ubugari butagira uburisho.

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 3 Nzeli 2016, mu gice cya Nyabugogo ahubatswe isoko ry’abazunguzayi, ubwo iri soko ryatahwaga ku mugaragaro, uwiyise nyirakuru wabo yasabye imbabazi z’abo yashyize mubuzunguzayi ariko kandi anasaba Perezida Kagame kubaha uburisho kuko ngo yabahaye umutsima utagira imboga.

Nyirabambogo Martha, afite imyaka 64 y’amavuko. Imyaka isaga 35 muri yo ayimaze mu muhanda akora akazi k’ubuzunguzayi, avuga ko ariwe nyirakuru w’abazunguzayi. yasabye imbabazi ku kuba hari umubare utari muto w’abo yatumye bajya muri uyu murimo w’ubuzunguzayi ufatwa n’ubuyobozi nk’utemewe.

Nyuma yo gusaba imbabazi, Nyirabambogo yahise aboneraho asaba abayobozi bari baje mu muhango wo gutaha isoko bubakiwe ko bagenda bagashimira Perezida Paul Kagame ariko kandi bakamubwira ko nta burisho bafitiye umutsima yabahaye.

Yagize ati:”Turashima cyane rero Perezida wa Repubulika, kuko yadutekerereje, ubu turakorera mu isoko, ntabwo tukiri abanyamuhanda, ntabwo tukirushya Polisi, icyo mbatumye cyane gikuru, mubwire Perezida wa Repubulika uti ngo” wabahaye umutsima utagira imboga”.

Nyirabambogo, ajya kumenyekana kuri iri zina rya “nyirakuru w’abazunguzayi”, izina amaze kwamamaraho kuko ngo arihamagarwa n’abazunguzayi kandi nawe akaba aryemera, hari taliki ya 7 Gicurasi uyu mwaka wa 2016, ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali hamwe na Minisitiri ufite iterambere ry’umuryango mu nshingano ze baganiraga n’abazunguzayi muri Nyabugogo bashaka umuti urambye wo kubakura mu muhanda. Iyi nama yo muri Gicurasi, yabaye nyuma y’uko umwe mu bazunguzayi yari yiciwe muri gare ya Nyabugogo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga