• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

APR FC iraje abakinnyi n’abakunzi ba Rayon Sports nabi

Umwanditsi
September 15, 2016

Mu mukino w’ishiraniro uhuza aya makipe yombi y’amakeba, APR FC yanze gukorerwaho amateka na Rayon Sports aho yanze gutsindwa nayo inshuro eshatu zikurikiranye.

Ikipe ya APR FC, kuri uyu wa kane taliki ya 15 Nzeli 2016 yatsinze itababariye mukeba wayo Rayon Sports aho yanayibujije kuyikoreraho amateka yo kuba yayitsinda inshuro 3 zikurikiranye.

Umwaka ushize ubwo aya makipe yaherukaga guhura, haba mugikombe cya shampiyona, imikino ibiri bakinnye umwe barawunganyije naho undi Rayon Sports iwutsinda APR FC itayigiriye impuhwe kuko yayitsinze ibitego 4-0 hanyuma mugikombe cy’amahoro ikayisubira 1-0, bivuga ko mu nshuro 3 bahuye umwaka ushize Rayon Sports yayitsinze inshuro ebyiri aho yashakaga kuyikoreraho amateka iyitsinda inshuro ya 3.

Murwambariro rwa APR babyinaga intsinzi.
Murwambariro rwa APR FC babyinaga intsinzi.

Iteka, aya makipe yombi ajya guhura havuzwe amagambo menshi, habayeho imihigo mubakunzi bayo. Ni nako umukino w’uyu munsi byari bimeze kuko wabimburiwe no guterana amagambo ku mpande zombi bamwe bumvisha abandi ko bashaka kubakoreraho amateka bakabatsinda inshuro 3 zikurikiranya abandi nabo bavuga bati burya si buno.

Mu bitego 3-0 ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports, bibiri byinjiye mu minota 15 y’igice cya mbere ikindi kimwe kiboneka mugice cya 2 cy’umukino. Ntako ikipe ya APR FC itakoze ngo ishyiremo icyakane nibura ngo ikuremo umwenda yabitswemo umwaka ushize ariko byanze. Uko ni nako kandi Rayon Sports yarwanaga no kureba ko yabona igitego nibura kimwe ariko byanze umukino urangira inyagiwe 3-0.

Murwambariro rwa Rayon Sports nta wavuganaga n'undi.
Murwambariro rwa Rayon Sports nta wavuganaga n’undi.

Kuba ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports FC, byayihesheje kuzakina umukino wanyuma n’ikipe ya AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa. Iyi kipe ya Vita Club, yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe ya Kiyovu Sport ibifashijwemo n’umunyarwanda Sugira Ernest ukinira iyi kipe.

Ibyago bya Rayon Sports muri iri rushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali ni uko ivuye muri iri rushanwa itsinzwe n’abakeba bayo bose. Yatsinzwe n’ikipe ya Kiyovu sport itari yarigeze na rimwe iyikuraho amanota atatu mu gihe cy’imyaka ine ishize isubirwa kandi na APR FC mu keba wayo bahora bahanganye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga