• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Abaturage baravumira ku gahera ba rwiyemezamirimo

Umwanditsi
September 15, 2016

Nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bose babakoresheje bagiye babambura, bavuga ko bazinutswe ndetse batacyifuza gukorana nabo mu gihe batagaragarijwe n’ubuyobozi icyizere cyo kuzishyurwa.

Abaturage bo mubice bitandukanye mu karere ka Kamonyi, batangaza ko aho bigeze batacyifuza gukorana na ba rwiyemezamirimo kubera isura itari nziza baberetse ubwo bagiye babakoresha ariko bikarangira batabishyuye amafaranga yabo baba bakoreye.

Ubwo hatangizwaga ukwezi kwimiyoborere kuri uyu wa gatatu Taliki ya 15 Nzeli 2016, bamwe mubaturage bo mu murenge wa Ngamba, bagaragarije ubuyobozi bw’akarere ko bafite ibibazo by’inzara batewe na barwiyemezamirimo bakoreye ariko bakabambura ko ndetse nta kongera gukorana nabo ubuyobozi butabijeje kuzishyurwa.

Munyakinani Epimaque, umwe mubaturage bambuwe na barwiyemezamirimo batandukanye harimo n’umushinga wa REMA wabakoresheje nawo ukabambura, avuga ko basanga ba rwiyemezamirimo bagakora bagira ngo babone amafaranga babashe kwikenura, babashe kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi ariko ngo aho kugira ngo bikenure ahubwo barushijeho kujya mubukene.

Abaturage bahawe akanya ko kubaza ibibazo benshi batunze agatoki ba rwiyemezamirimo babambura.
Abaturage bahawe akanya ko kubaza ibibazo, benshi batunze agatoki ba rwiyemezamirimo babambura utwo baba bakoreye.

Bamwe mubaturage kandi baganiriye n’intyoza.com, batangaje ko nyuma yo kubona ibyababayeho byo kutishyurwa kandi baravunitse bakora, basaba ko nkuko ubuyobozi buba bwabazaniye ba rwiyemezamirimo bwajya bunagira uruhare mu gukurikirana umunsi kuwundi imikorere y’aba barwiyemezamirimo ndetse no kwishyuriza abaturage.

Aba baturage kandi, bahuriza ku kuba nyuma y’ibyababayeho bagiye kujya basaba ubuyobozi ko mbere yo kwakira barwiyemezamirimo ngo babohereze mubaturage bazajya babanza bakagirana nabo amasezerano imbere y’ubuyobozi hanyuma bakabona kubakorera bizeye ko ubuyobozi buri mukibazo.

Udahemuka Aimable, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga kubibazo abaturage bamugaragarije byo kwamburwa na barwiyemezamirimo bakoreye, yatangaje ko icyo ubuyobozi bw’akarere bagiye gukora ari uguhamagaza abo ba rwiyemezamirimo bakicara bakaganira, bakabasaba kwishyura abaturage bakoresheje ndetse bakagirana amasezerano.

Udahemuka, atangaza kandi ko mbere y’uko ba rwiyemezamirimo baza mubaturage bazajya babanza kwicarana nabo bakaganira bakanasuzuma ubushobozi bafite ndetse bakajya basuzuma umunsi k’uwundi imikorere n’imikoranire yabo n’abaturage.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga