• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Karongi: Batatu barimo umwana na Nyina bakubiswe n’inkuba bahita bapfa

Umwanditsi
September 16, 2016

Imvura iguye kuri uyu mugoroba ivanze n’inkuba, mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura batatu barimo umwana na nyina bishwe n’inkuba.

Mu gihe hari hashize igihe kitari gito abantu bategereje imvura batayibona, aho iziye kuri uyu wa gatanu taliki ya 16 Nzeli 2016 igeze mu bice bitandukanye by’igihugu ariko kubatuye mu karere ka Karongi umurenge wa Bwishyura inkuba zitwaye ubuzima bw’abantu batatu.

Abishwe n’inkuba ni Mukeshimana Josephine ufite imyaka 55 y’amavuko hamwe n’umwana we w’umukobwa witwa Mukarugena Violette w’imyaka 15 y’amavuko. Uyu mubyeyi n’umwana we, inkuba ngo ibakubise barimo bareka amazi y’imvura yari iguye.

Nyuma y’uyu mubyeyi n’umwana we, inkuba ikubise kandi umwana w’imyaka ine witwa Byukusenge Paul wo murugo ruturanye n’urw’uyu mubyeyi n’umwana we bahitanywe n’inkuba.

Mutuyimana Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bwishyura, yemereye umuseke.com dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’aba bantu batatu rwabaye aho bakubiswe n’inkuba.

Mutuyimana, yatangaje ko ubwo ibi byabaga bahise bajya gutabara aba bagize ibyago ndetse no kureba niba iyi mvura yagwaga ari nyinshi haba nta bindi yaba yangije. Usibye abishwe n’inkuba, hari amakuru avuga ko  umugabo umwe wo mu kagari ka Nyarusazi yakubiswe n’inkuba ikamutwika urutugu kubw’amahirwe ikamusiga agihumeka.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga