• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

APR FC yahinyuje abayiciraga urwo gupfa ko itatsinda AS Vita Club

Umwanditsi
September 18, 2016

Mu irushanwa ryo kwitegura shampiyona ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali ryaberaga mu Rwanda, ryegukanywe na APR FC ku gitego kimwe yatsinze AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Nzeli 2016, ikipe ya APR FC yakoze ibyo benshi batatekerezaga ko yakora ubwo yatsindaga ikipe ya AS Vita Club yo muri Kongo Kinshasa ikayitwara igikombe byahataniraga ku mukino wa nyuma wazihuje.

Aya makipe yombi, yakinnye iminota 90 isanzwe y’umukino irangira nta nimwe ibashije kunyeganyeza urushundura rw’indi. Iminota 30 yongeweho niyo yacyemuye impaka APR FC itsinda igitego kimwe ari nacyo cyonyine cyayihesheje igikombe.

Abakinnyi 11 b'ikipe ya APR FC babanje mu kibuga.
Abakinnyi 11 b’ikipe ya APR FC babanje mu kibuga.

Umukinnyi wa APR FC Twizerimana Onesme, niwe wafashije ikipe ye kunyeganyeza inshundura za AS Vita Club bari bahanganye.

Uretse kuba ikipe ya APR FC yatwaye igikombe, yanahawe akayabo k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshanu naho AS Vita Club yabaye iya kabiri ihabwa Miliyoni eshatu.

11 b'ikipe ya AS Vita Club babanje mu kibuga bakina na APR FC.
11 b’ikipe ya AS Vita Club babanje mu kibuga bakina na APR FC.

Uyu mukino wa nyuma, wabanjirijwe no gukinira umwanya wa gatatu hagati y’ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports aho Rayon Sports yihanije ikipe ya Kiyovu Sports iyinyagira ibitego bitatu kubusa byanayihesheje gutwara umwanya wa gatatu na Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga