• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/11/25
Kamonyi-Mugina: Imikino yabaye inzira y’Ubukangurambaga ku Isuku n’Isukura
08/11/25
Kamonyi-Karama: Operasiyo ya Polisi yavumbuye ahengerwa‘Muriture’ n’abakekwaho ibindi byaha
08/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
08/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi

Intumwa z’umuhuza mubiganiro by’abarundi zaganiriye n’abatavuga rumwe na Leta

Umwanditsi
September 25, 2016

Mu gihe hitegurwa isubukurwa ry’ibiganiro bihuza abarundi mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo biriho, intumwa z’umuhuza muri ibi biganiro zashoje uruzinduko zarimo ziganira n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’uburundi.

Itsinda ry’abantu batandatu b’intumwa z’umuhuza mu biganiro by’abarundi zari zoherejwe i Bujumbura mu Burundi, zashoje urugendo rw’akazi rwari rwazizanye ziganira n’abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Nkurunziza.

Benjamin William Mkapa, umuhuza w’ibiganiro bigamije gushakira amahoro abarundi, yohereje izi ntumwa muri iki gihugu ziganira n’abanyapolitiki batandukanye bari muburundi, ziganira kandi n’abayoboye amashyirahamwe atandukanye adaharanira imyanya y’ubutegetsi.

Nyuma yo kuganira n’aba banyepolitiki ndetse n’abayoboye amashyirahamwe atarwanira imyanya y’ubutegetsi mu Burundi, izi ntumwa zerekeje kuwazitumye kugira ngo zimushyikirize icyegeranyo cy’ibyavuye mu butumwa yazitumyemo.

Mu ruzinduko rw’icyumweru kimwe izi ntumwa zagiriye mu Burundi, zagenzwaga no kwereka abo bireba icyegeranyo cy’ibyavuye mu nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu byo muri afurika y’uburasirazuba baheruka kugira yabereye Tanzaniya. Izi ntumwa kandi zaganiriye n’abategetsi b’uburundi, abatavugarumwe nabo mu rwego rwo gutegura ikindi gihe cy’ibiganiro.

Sibomana Tasiyano, Umuvugizi w’ishyaka rya UPRONA ritemewe n’ubutegetsi bw’u Burundi, akaba n’umwe mubaganiriye n’intumwa zoherejwe n’umuhuza, atangaza ko izi ntumwa bagiranye ibihe byiza by’ibiganiro, akaba yizeza ko igihe cy’ibiganiro bidaheza kigiye gutangazwa mugihe cya vuba.

Muri iyi nama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba yabereye mu gihugu cya Tanzaniya, basabye umuhuza w’ibiganiro by’abarundi ko yafasha mu gushaka umuti w’ibibazo by’abarundi mu gihe kitarenze amezi atandatu. Gusa muri ibi biganiro, Petero Nkurunziza perezida w’Uburundi ntabwo yabyitabiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5908 Posts

Politiki

4159 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1029 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

153 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga