• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye

Umwanditsi
October 2, 2016

Taliki ya 1 Ukwakira 2016, abapolisi 223 barangije imyitozo yihariye yo gutabara aho rukomeye, imyitozo bari bamaze amezi ane bakora mu kigo cya polisi i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmannuel K Gasana wari mu muhango wo gusoza iyi myitozo, yasabye abapolisi barangije iyi myitozo kurangwa n’imyitwarire myiza ndetse no gukora kinyamwuga.

Uyu muhango wo gusoza iyi myitozo kandi wanitabiriwe n’abayobozi bungirije ba polisi harimo DIGP Dan Munyuza na DIGP Juvenal Marizamunda ndetse n’abandi ba ofisiye bakuru ba polisi.

IGP Gasana, ashyikiriza ibihembo abapolisi bitwaye neza.
IGP Gasana, ashyikiriza ibihembo abapolisi bitwaye neza.

Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yabwiye abarangije amahugurwa ko amezi ane bamaze bitoza ari ingirakamaro ndetse n’inyongera ku bundi bumenyi bari basanganywe mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano.

IGP Gasana yagize ati” inshingano zanyu n’ugucunga umutengano w’abanyarwanda kandi ibi bisaba ubumenyi mu rwego rwo kunoza ibikorwa n’akazi kanyu mutanga serivisi nziza”.

IGP Gasana, yabwiye kandi abarangije imyitozo ko kumenya inshingano zabo, kwitwara kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabapfura ndetse no gusigasira indangagaciro za gipolisi ko ariyo nkingi ya mbere y’imyitwarire myiza mu kazi.

IGP Gasana yongeye ati:” mwahawe ubumenyi bwihariye mu rwego rwo guhora muri maso kugira ngo mwitegure guhangana n’ibyaha biri kwiyongera buri munsi harimo nk’iterabwoba”.

IGP Gasana aha impanuro abapolisi.
IGP Gasana, atanga impanuro ku bapolisi muri rusanjye.

IGP Gasana, yasoje iyi myitozo avuga ko ubu bumenyi abapolisi bahawe ko butarangirira aha kuko buzakomeza kujya butangwa kubera ari isoko yo gukora kinyamwuga ndetse no guhangana n’impinduka za hato na hato mu kazi kabo ka buri munsi.

imyitozo isanzwe ya gipolisi ahanini usanga ishingiye kuri tekiniki ndetse n’uburyo bwo kwirinda igihe cyose bibaye ngombwa, isuku n’ubuzima, ubumenyi bwo gukoresha intwaro n’amakarita ndetse n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga