• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Sheikh Musa Fazil Harelimana yisanze inyuma ya Guverinoma nshya

Umwanditsi
October 5, 2016

Guverinoma nshya yashyizweho ku buryo butunguranye na Perezida Paul Kagame, uwari Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu akaba yari anamaze igihe muri iyi Minisiteri, yisanze inyuma ya Guverinoma Nshya.

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 4 Ukwakira 2016, nibwo mu buryo butunguranye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho Guverinoma nshya aho Sheikh Musa Fazil Harelimana wari umaze igihe muri Guverinoma yisanze nta mwanya ndetse na Minisiteri ya yoboraga ikaba itakiriho.

Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni umwe mubo Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Leta ayoboye bagiye bagirira icyizere aho yagiye ashyirwa mu myanya ya Politiki itandukanye. Muri Guverinoma nshya yatangajwe, nta mwanya we, nta Minisiteri ye kuko yakuweho ndetse nta n’undi mwanya bigaragara yagenewe kugeza ubu mu myanya y’ubuyobozi ahariho hose.

Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni umuhanga mu by’amategeko, yize ibijyanye n’amategeko, afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza yavanye muri kaminuza y’abayisilamu ya Medina ho muri Saudi Arabia.

Sheikh Musa Fazil Harelimana, yari amaze imyaka isaga icumi ari Minisitiri muri Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu. Yagiye kuri uyu mwanya Taliki ya 11 Werurwe 2006 aho yari akuwe ku mwanya wo kuyobora icyahoze cyitwa Perefegitura ya Cyangugu ubu habaye intara y’iburengerazuba.

Sheikh Musa Fazil Harelimana wakuwe muri Guverinoma ku mwanya w’ubuminisitiri, mbere yo kugirwa Minisitiri mu mwaka wa 2006 yagiye anyura mu myanya y’ubuyobozi ikurikira:

Guhera mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2006, Sheikh Musa Fazil Herelimana  yari Perefe mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Guhera mu mwaka wa 2001 kugera mu mwaka wa 2003 yabaye Visi Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Guhera mu mwaka wa 2001 kugeza muri 2004 yabaye umwe mu bagize Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2003, yagizwe umujyanama mu bya tekiniki mu rukiko rw’ikirenga, mu ishami rijyanye n’iby’inkiko Gacaca.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga