• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Abitegura gukorera impushya z’ibinyabiziga baragirwa inama zo kwitondera

Umwanditsi
October 11, 2016

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakuye urujijo mu bantu bitegura gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga zaba iza burundu cyangwa iz’agateganyo.

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga kubashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, zaba iz’agateganyo n’iza burundu, kuri ubu bufunze maze ryongeraho ko, ririmo gukoresha ibizamini kubiyandikishije mu kwezi kwa Nzeli mu gihugu hose.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko mu buryo bushya burimo gukoreshwa, kwiyandikisha kw’abazakora ibizami mu mezi atatu ari imbere birimo gukorerwa rimwe aho abazemererwa bazahabwa umubare w’ibanga(code) ari nawo uzabereka ukwezi bazakoreramo.

CIP Kabanda agira ati:” Twatangije kwiyandikisha muri Nzeli kubarimo gukora ubu. Tugenda tubaha kode kandi abemerewe bose bafite kode ya “RT” bazakora ibizami muri uku kwezi k’Ukwakira, uretse abo mu Mujyi wa Kigali bafite kode ya “RV” bo bazakora ibizami mu cyumweru cya nyuma cy’Ukwakira”.

Yakomeje agira ati:” Mu Ugushyingo, kode ku bazakorera ibizami muri Kigali  ni “RW”  mu gihe ahasigaye mu gihugu ari RU”.

Hagati aho, abafite kode ya RX bazakora ibizami mu Ukuboza, aha akaba yagize ati:”Turagira inama abiyandikisha kwandika izi kode kuko zibafasha kumenya aho bazakorera ibizami n’igihe bazabikorera”.

CIP Kabanda, ariko yanavuze ko ikindi gihe cyo kwiyandikisha ku bifuza kuzakora muri Mutarama, Gashyantare na Werurwe umwaka utaha, kizatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Yarangije agira ati:” Twakiriye abiyandikisha benshi binubira ko babikoze bikanga. Ubwo buryo ubu burafunze kandi ntihazagire ukubeshya ngo arashaka kugufasha kwiyandikisha.

Kwiyandikisha bikorwa n’umuntu ku giti cye, nta n’ishuri ryigisha imodoka rifite uburennganzira bwo kwandikisha abantu mu izina ry’uzakora ibizami. Uzakwaka amafaranga wese akubwira ko ari ayo kwiyandikisha uzamutangeho amakuru, azafatwa nk’umujura”.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga