• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
08/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
08/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
08/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Imihanda y’amabuye i Kigali inafasha igihugu guteza imbere iby’”iwacu”

Umwanditsi
October 15, 2016

Mu kunoza imihanda y’umugi, ubu hamwe na hamwe harimo harubakwa imihanda y’amabuye yiyongera ku yindi isanzwe. Impuguke zivuga ko iyi mihanda idahendutse gusa, ahubwo inaramba kurushaho hakoreshejwe amabuye yo mu gihugu kandi habungwabunga ibidukikije. Gusa ngo kuyubaka kubera ko bikorwa n’abantu biratinda.

Uhagaze ku Ruyenzi ntihashira akanya atabonye amakamyo manini yikoreye umucanga amucaho buri kanya. Uretse n’ibyo hari n’andi maremare aba atwikiriye atwaye ibyo udahita ubona ako kanya. Akenshi ntaba avuye ikantarange. N’ubundi aba avuye muri aka karere nubwo hari aba avuye mu karere ka Ruhango.

Muri aya harimo aba atwaye amabuye avuye mu murenge wa Musambira , akarere ka Kamonyi. Aya aba yerekeje mu mugi wa Kigali. Aho mu buryo bwa kijyambere, hadakoreshejwe inyundo nk’uko amabuye y’andi yubatse imihanda y’umugi ameze, acongwa n’imashini “Cobblestone”. Ubundi akubaka imihanda mishya y’umugi.

Imwe muri iyo mihanda iri kubakwa mu gace ka Gisimenti, mu mujyi wa Kigali izatwara ibirometero 70. Yatangiye kubakwa tariki ya 17 Nzeli 2016. Ushinzwe kubaka iyo mihanda, Eng. Vincent Mwumvaneza avuga ko harimo inyungu nyinshi mu kubaka iyi mihanda kurusha ikozwe na kaburimbo. Agira ati “Nta godoro na peterori tuzakoresha mu gukora iyi mihanda; Igihugu kizungukira mu kuba cyahendwaga n’ibyo bicuruzwa bitumizwa hanze ku giciro gihenze cyane”.

Imihanda ya “Cobblestone” iri kubakwa mu gace ka Gisimenti, mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazubakwa ibilometero 70 byayo. Yatangiye kubakwa tariki ya 17 Nzeli 2016. Uburambe bw’iyi mihanda n’iya kaburimbo si kimwe. Kuko iya “Cobblestone” ishobora kumara imyaka irenga 500. Mu gihe ngo kaburimbo yarambye cyane itarenza imyaka 25. Iyo uyu muhanda wangiritse, ntibisaba gushaka ibintu bishya byo kuwusana kuko basubiza akabuye aho kavuye.

Imihanda idahumanya ikirere

Eng. Mwumvaneza avuga ko ikibi cy’umuhanda wa kaburimbo ari uko usubiza inyuma ubushyuhe bwoherezwa n’izuba. Ibi biba iyo izuba rivuye ryawukubitaho, urumuri rwaryo ntirucengere ahubwo rugasubira mu kirere. Ikindi hakurikijwe ibyo godoro ikozemo, uyu muhanda unoherezayo n’ibyuka bihumanya ikirere, bigatuma haba imihindagurikire y’ikirere.

Umuhanda w'amabuye.
Umuhanda w’amabuye.

Ibi ntibirangwa ku muhanda wa “Cobblestone” kuko uba ufite imyanya hagati y’akabuye n’akandi. Bituma ubushyuhe bw’izuba ndetse n’amazi y’imvura bicengera mu butaka. Ikindi mu gihe ibyubaka umuhanda wa kaburimbo biva hanze, aya mabuye yo siho ava. Ari gukoreshwa ava i Musambira muri Kamonyi, ahari imashini zisatura urutare, zikarutunganyamo utwo tubuye tumeze nk’amatafari.
Uretse n’ibyo urahendutse. Kubaka umuhanda wa kaburimbo ahantu hareshya na kirometero imwe itwara hagati ya miliyoni 600-700 FRw. Mu gihe ikirometero kimwe cya “Cobblestone” gifite agaciro ka miliyoni 360 Frw.

Gutunganya iyi mihanda bitanga kandi akazi. Ikigo cy’Ubwubatsi (NPD Ltd) cyagiranye amasezerano n’Umujyi wa Kigali azageza muri 2018, kivuga ko kizakoresha abakozi 500 mu kubaka iyi mihanda y’amabuye. Bikaba bitandukanye no gukora imihanda ya kaburimbo kuko imirimo hafi ya yose ngo iharirwa imashini.

Gusa ariko nanone kubaka iyi mihanda biratinda cyane kuko ngo abakozi 500 bazakoreshwa, bashobora gukora 1/10 cy’aho imashini zakoraga buri munsi iyo zikora umuhanda wa kaburimbo.

Bamwe mu batunze ibinyabiziga ariko bagendeye ku mihanda y’amabuye yari isanzwe, bavuga ko kugenda muri iyi mihanda bisaba kwigengesera kuko igenda ijegeza imodoka, ikaba yasaza vuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Théogène/ intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga