• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Umugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho amafaranga y’amiganano

Umwanditsi
October 16, 2016

Umugabo witwa Ndagijimana Shadrack w’imyaka 36 yafatiwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali y’Amerika 435 y’amiganano.

Ndagijimana yafatiwe aho bategera imodoka i Nyabugogo ejo kuwa gatandatu mu gitondo ashaka gutega imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Ndagijimana yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahunga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa nibwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika nayo y’amahimbano.

SP Hitayezu, yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’ igifungo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter   

Intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga