• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Gisagara: Babiri barimo n’umunyeshuri bakurikiranyweho kwiba mudasobwa

Umwanditsi
October 21, 2016

Polisi ikorera muri Gisagara yagaruje mudasobwa ngendanwa 10 zari zibwe kuri Kansi Secondary School muri mu mpera z’icyumweru gishize.

Abantu babiri barimo umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 muri iryo shuri witwa Ndabamenye Ignace w’imyaka 24 na Ndabamenye Marc w’imyaka 35, nibo batawe muri yombi bakurikiranyweho ubujura bwazo.

Aba bombi, mu ijoro ryo kuwa 16 Ukwakira 2016, bivugwako bamennye icyumba cya ziriya mudasobwa bakaziba zose.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police(CIP) André Hakizimana  agira ati:  “Ku italiki ya 19 Ukwakira 2016,  ishuri ryatanze ikirego kuri Polisi  ku bujura bwa mudasobwa 11 zari zibwe, uwaketswe wa mbere ni umuzamu, ari nawe wari waharaye, uyu yahise afatwa”.

Yagize kandi ati:”Nyuma gato, habaye inama n’ababyeyi ndetse n’abatuye muri aka gace ngo batange amakuru kuri izi mudasobwa kuko zifitiye akamaro abana babo. Nyuma gato y’inama, umukecuru w’imyaka 81 yahamagaye umuhungu we n’ umukuru w’umudugudu, amubwira ko hari umunyeshuri wabitse ibintu mu nzu ye; baje kureba basanga ni za mudasobwa zabuze aribwo Ndabamenye yatawe muri yombi n’umufuka yari yazibiyemo”.

Ubuhamya bw’umunyeshuri ukekwa

Umunyeshuri ukekwa, urimo gufatanya n’iperereza, yabwiye Polisi ko kuri uriya munsi, umuzamu yamuhamagaye amubaza amakuru kuri ziriya mudasobwa.

Nyuma yaho gato kuri uwo munsi bemeranya uko baza kuziba , ahagana mu ma saa tanu z’ijoro,  uwarindaga icyumba  zabagamo,   yaragipfumuye  maze azishyira mu gikapu  arangije azihisha mu bwiherero bw’ishuri, ariho uriya munyeshuri yaje kuzihavana mu ma saa kumi za mu gitondo,  azijyana mu rugo rw’umukecuru hafi y’ishuri nk’uko bari babyumvikanyeho.

Uwo mukecuru yavuzeko yaketse ko igikapu kirimo amategura nyuma aza kugira amakenga avuye mu nama yamuburiraga, aribwo yahise asaba umuhungu  we kugenzura ibiri mu gikapu.

Mudasobwa  yabuze byavugwaga ko yatwawe n’undi mugabo wafashije umuzamu kuziba, ikaba igishakishwa , uyu ni nawe  ukekwaho kumena cya cyumba  agatwara ziriya mudasobwa zose.

CIP Hakizimana ashimira uriya mukecuru n’abaturage ku buryo bafashije iperereza kandi ahamagarira buri wese gutanga amakuru ku bujura cyangwa imicungire mibi y’ibikoresho by’amashuri,no kubimenyesha Polisi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter  

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga