• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
09/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
09/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
09/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Kiriziya Gatolika muri Kongo Kinshasa yitandukanije na Perezida Kabila

Umwanditsi
October 23, 2016

Kiriziya Gatolika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yasohotse mu biganiro by’amahoro bitarangiye inahita isohora itangazo ko yitandukanije na Perezida Kabila ushaka kongera kwiyamamaza.

Abasenyeri ba Kiriziya Gatolika muri iki gihugu cya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo, batangaje ukwitandukanya n’icyifuzo cya Perezida Kabila cyo gushaka kongera kwiyamamaza babinyujije mu itangazo ry’inama y’abepisikopi (Cenco) muri iki gihugu kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 ukwakira 2016.

Abasenyeri, batangaje ko Perezida Kabila bigomba kuba ihame ko atagomba kwiyamamariza manda ya gatatu nkuko biteganywa n’ingingo ya 220 y’itegeko nshinga ry’iki gihugu.

kutongera kwiyamamaza kwa Perezida Kabila mu kuyobora manda ya gatatu bigomba kuba ihame, aho bavuga ko ingingo ya 220 y’itegeko nshinga igomba kubahirizwa.

Abasenyeri 20 ba Kiriziya Gatolika bitabiraga ibiganiro by’amahoro muri iki gihugu, bafashe umwanzuro wo gusohoka mubiganiro bitarangiye. Iyi nama kandi, bamwe mu bagize ihuriro rikomeye ry’abatavuga rumwe na Perezida Kabila ntabwo bayitabiriye.

Ibiganiro by’amahoro, byatangiye taliki ya 1 Nzeri bisozwa taliki ya 18 ukwakira 2016. Mu gusozwa kw’ibi biganiro, hasinywe amasezerano hagati ya bamwe mubatavuga rumwe na Leta iyobowe na Kabila ndetse n’abashyigikiye Leta ayoboye aho bemeranijwe ko amatora azaba muri Mata 2018 aho kuba muri uyu mwaka nkuko byari biteganijwe dore ko ari nabwo Perezida Kabila yagombaga gusoza manda yemererwa.

Amasezerano yasinywe, yemerera Perezida Kabila kuba ariwe ukomeza kuyobora iki gihugu cya Kongo Kinshasa muri iki gihe cyiswe inzibacyuho ariko kandi umwanya wa Minisitiri w’intebe ugahabwa uturuka mu gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu mpungenge zigaragazwa n’aba basenyeri, bagaragaza ko mu mezi abiri ari imbere y’isozwa rya manda ya Perezida Kabila, abafite aho bahurira n’ibikowa bya Politiki muri Kongo Kinshasa bazagorwa no kubona umwanya wo kwicara ngo bashake umuti w’ibibazo biri muri iki gihugu. Bagaragaza impungenge kandi z’uko ibi bishobora gushyira iki gihugu mu kaga gakomeye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga