• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Musanze: Abanyeshuri bigishijwe ikoreshwa ry’umuhanda n’amategeko awugenga

Umwanditsi
October 23, 2016

Polisi y’u Rwanda yabwiye abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Kabaya ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda impanuka, mu gihe badakiniye mu muhanda.

Ubu butumwa babuhawe  n’ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha,  Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira akaba yari kumwe n’uhagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere IP Etienne Kabera. Byabereye mu nama bagiranye n’abanyeshuri n’abarimu babo tariki ya 21 Ukwakira 2016 mu murenge wa Muhoza.

IP Kabera yagize ati:” Kubigisha ikoreshwa neza ry’umuhanda ni ukugirango mugire umutekano usesuye kuko ari mwebwe b’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Buri gihe nimujya kwambuka umuhanda mujye mureba impande zose mbere yo kwambuka, kandi mwambukire ahashyizwe imirongo y’umweru n’umukara yagenewe kwambukirwaho n’abanyamaguru. Kandi mujye mwambuka mwihuta”.

Abanyeshuri kandi banasobanuriwe ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku baturage. IP Ntiyamira yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikaba n’intandaro y’ibyaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi. IP Ntiyamira yagize ati:” mugomba kujya mutanga amakuru mu gihe mubonye abakoresha ibiyobyabwenge “.

Inzira yagenewe abanyamaguru.
Inzira yagenewe abanyamaguru.

Nyuma yo kugezwaho ibi biganiro, abanyeshuri bishimiye ukuntu beretswe uko bambuka neza umuhanda ndetse n’uko bamenya ibiyobyabwenge bityo biyemeza kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga