• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Gutabarizwa mu Rwanda k’Umwami bihanzwe amaso

Umwanditsi
November 3, 2016

Abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa barimo Mushikiwe hamwe n’uwo yari abereye se wabo, bashyize ahagaragara irangazo rivuga ko Umwami azatabarizwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 3 ugushyingo 2016, abagize umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bateraniye i Washington DC bemeza ko umugogo w’Umwami uzatabarizwa mu Rwanda I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe muri Amerika I Washington DC, ni Sipesiyoza Mukabayojo mushiki w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa hamwe na Christine Mukabayojo Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari abereye se wabo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nkuko tubikesha ijwi rya Amerika, rivuga ko itariki hamwe n’imihango yo gusezera umwami bwa nyuma bizamenyeshwa mu minsi iri imbere.

Iri tangazo, risohotse nyuma y’iminsi mike Boniface Benzinge umukarani w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa atangaje ko Umwami yari yifuje ko umugogo we utatabarizwa mu Rwanda. Boniface, atangaza ko kujyana Umugogo w’Umwami mu Rwanda bitari muri gahunda.

Boniface Benzinge ubwo yagiraga icyo avuga ku kuba Umugogo w’Umwami watabarizwa mu Rwanda yagize ati: “Ntituremeza neza aho azatabarizwa ariko ku bwacu twebwe, gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora. N’iyo baba babishaka, njyewe nk’umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiye kubahirizwa. Kandi no mu muco, no mu mategeko ndetse ya Leta, ngirango ijambo rya nyuma ry’umuntu, bakurikiza ikintu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubungubu, ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Mbese icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose”.

Ibyumweru bibiri birashize Umwami Kigeli V Ndahindurwa atanze, ikitezwe ni ukumenya neza amaherezo nyayo n’icyemezo ndakuka kizafatwa mu kuzana Umugogo w’Umwami mu Rwanda mu gihe umukarani we atavuga rumwe n’abo mu muryango bwite w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga