• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Bavoma ibirohwa barahoranye amazi meza

Umwanditsi
November 4, 2016

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Runda utugari twa muganza na Nyagacaca mu karere ka Kamonyi, bahangayikishijwe no kuvoma amazi y’ibirohwa mu gihe ngo amazi y’ivomo ryabo mu gishanga cya Kadobogo yajyanywe ahandi.

Abaturage bavomaga amazi ku ivomo riherereye mu gishanga cya Kadobogo ho mu murenge wa Runda, bakomeje guhangayikishwa no kuvoma amazi y’ibirohwa kandi ngo barahoranye amazi meza.

Aba baturage, bavuga ko amazi yabo meza ya Kadobogo bayambuwe akerekezwa k’umushoramari ufite isoko rya Bishenyi maze bo itiyo yavanaga mu kigega cy’amazi igafungwa hagafungurwa ijyana k’umushoramari.

Umwe muri aba baturage(badusabye kudatangaza amazina yabo) ufite imyaka 58 y’amavuko, tarangarije intyoza.com ko ntahandi bafite bavoma uretse kuvoma ibirohwa nyuma y’aho bafungiwe amazi bavomaga akerekezwa Bishenyi k’umushoramari.

Nta mazi akigera muri iri vomo abaturage bivomera kuruhande amazi aturuka ruguru ahabarizwa isoko.
Nta mazi akigera muri iri vomo keretse bayafunguye aho afungirwa, abaturage bivomera kuruhande ibirohwa.

Uyu muturage, hamwe n’abandi, avuga ko iteka bataka ariko ngo bakabura ijwi ribumva. Avuga kandi ko mu kujyana aya mazi Bishenyi bakoreshejwe umuganda w’abaturage bakizezwa ko nabo bazayabaha ariko ngo byarangiye ibyo bijejwe batabihawe bityo bayoboka ibiziba kuko nta mahitamo yandi bari bafite.

Ubudehe bwa 2014 – 2015 hamwe n’uruhare rw’abaturage mu gikorwa cy’umuganda ngo nibyo byakoze umuyoboro wajyanye amazi bishenyi. Abaturage ngo bakoze umuganda bizezwa kuzahabwa utuzu 3 tw’amazi ariko ngo nta nakamwe babonye ahubwo n’itiyo yavanaga mu kigega yohereza ku ivomo bavomaho yarafunzwe mu gihe ngo ijyana k’umushoramari ihora ifunguye.

iki kigega kibamo amazi yakagombye guhabwa abaturage ariko yose ngo ajyanwa Bishenyi. agatembo gato niko k'abaturage karafungwa.
Ikigega kibamo amazi, iyi tiyo nto niyo igaburira abaturage amazi ariko irafungwa hagafungurwa ijyana Bishenyi.

Undi muturage waganiriye n’intyoza.com avuga ko bababajwe no gukora umuganda bizezwa guhabwa amazi ariko bikarangira bayatwaye maze bo bagasigara bavoma ibirohwa kandi barahoranye amazi meza yari yarabegerejwe.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, avuga ko ikibazo cy’aba baturage n’aya mazi bakizi, avuga ko aya mazi yari ay’isoko isanzwe yaturukaga mu misozi ndetse igatunganywa mu gihe bari batarabona amazi ya WASAC aturuka mu Nzove nubwo aba baturage bavuga ko batarayagezwaho.

Nyirandayisabye agira ati:” Muri iyi minsi nibwo ikibazo nakimenye bavuga ko amazi bayabambuye bakayajyana Bishenyi ariko ntabwo ariko bimeze, hari igice kimwe cyagiye bishenyi ariko hari n’icyari cyasigaye robine yabo yavomaga ariko muri iyi minsi havutse ikibazo cy’uko aho isoko bari bayifatiye abana barahakiniye isoko irayoba. Kuvuga ko bayajyanye Bishenyi ntabwo aribyo kuko naho ntayariyo, ni iyo soko yayobye bisaba ko twongera gushaka ubushobozi noneho tukayiyobora tukanakumira ko abana bongera kujya gukinira aho ngaho isoko ifatiye noneho abaturage bakongera bakabona amazi”.

Aha niho isoko ijyana amazi mukigega iherereye.
Aha niho isoko ijyana amazi mukigega iherereye.

Mugihe abaturage bavuga ko hari umuntu wajyaga uza agafunga itiyo ibaha amazi mu gihe ijyana bishenyi yo idafungwa kandi ikigega kibaha amazi bose atabuzemo, avuga ko ikibazo atigeze akimenyeshwa, ko iyo aza kubimenyeshwa bari kubaha gahunda. Avuga kandi ko aya mazi naramuka anakozwe batazongera kwemera ko abaturage bavomera ubuntu, ko ndetse nta mazi azongera kwirirwa ameneka ngo kuko wasangaga amazi yirirwa ameneka.

Aya mazi abaturage bakomeje gutaka ko batabona ndetse bakinubira gukomeza kuvoma ibirohwa, ari mu gishanga cya Kadobogo akaba ahuje abaturage b’imidugudu ya musebeya ( Akagari ka Muganza), Umudugudu wa Nyagacaca( Akagari ka Nyagacaca) hamwe n’Umudugudu wa Kigabiro Akagari ka Muganza. Hose mu murenge wa Runda.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga