• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Imyiteguro y’inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’abana irarimbanije

Umwanditsi
November 16, 2016

Abana bo mu karere ka Muhanga bazitabira inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’abana iteganijwe kuba tariki ya 8 Ukuboza 2016 bakomeje imyiteguro igamije guhuriza hamwe ibitekerezo n’icyo bazaserukana.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 ugushyingo 2016, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana ifatanije n’akarere ka Muhanga baganiriye n’abana bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku karere mu rwego rwo gutegura no kunoza imyiteguro y’inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana.

Muri iki kiganiro, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, Akarere ndetse n’Abana muri rusange baganiriye cyane ku myiteguro y’Inama hamwe n’insanganyamatsiko izaganirwaho muri uyu mwaka aho igira iti:” Umuco, umusingi w’uburere buboneye”.

Umukozi wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe abana aganira nabo.
Uwababyeyi Benilde, Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana aganira nabo.

Iranzi Lea, umuyobozi w’ihuriro ry’abana mu karere ka Muhanga yabwiye intyoza.com ko bimwe mubyo biteguye kujyana mu nama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana bikubiye mu gushimira Igihugu uburyo kibitaho nk’abana ariko kandi ngo bakazanajyana ibibazo, ibyifuzo n’ibitekerezo  bitandukanye by’ibyo abana bahura nabyo basaba ko byashyirwa mubikorwa.

Iranzi yagize ati:” Abana bafite ibibazo nitwe tuba tubazi, nitwe tubaturukamo kandi tuganira nabo, hari ibibazo by’abana batiga kubera bafite ibibazo by’ubukene, hari abatiga bari iwabo, abari mu mihanda, hari ibibazo by’amakimbirane mu miryango akenshi binaba intandaro yo kutiga, kujya mu mihanda n’ibindi, bose bagomba kubarurwa bakamenyekana”.

Iranzi, akomeza avuga ko imyitwarire myiza y’umwana ariyo imuhesha no kuzitwara neza amaze gukura, aha yaciye umugani ugira uti:” uzaba imbwa mu mpeshyi umubona mu itumba”. Bivuze ngo utarateguwe mu bwana ntabwo azaba umugabo cyangwa umugore mwiza akuze.

Abana, Bashishikariye kumva ibitekerezo bibafasha kumva neza imyiteguro y'umunsi wabo.
Abana, Bashishikariye kumva ibitekerezo bibafasha kumva neza imyiteguro y’umunsi wabo.

Benilde Uwababyeyi, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana yatangarije intyoza.com ko imwe mu mpamvu yo kwegera aba bana mbere y’inama yabo ari ukubafasha kwitegura, kureba aho bageze no kubashishikariza kwegeranya ibyo bazaserukana mu bandi bana.

Uwababyeyi, avuga ko mu guhitamo insanganyamatsiko izaganirwaho binashingiye ku guha agaciro umuco, agira ati:” Igihugu kitubakiye k’Umuco amajyambere yacyo ntaramba. Turashaka y’uko abana basigasira umuco nyarwanda urangwa n’indangagaciro zirimo; Gukunda Igihugu, Gukunda Umurimo, kubaha Imana no gukunda umuryango”.

Abana bahuje urugwiro mu kwitegura umunsi w'iya 8 Ukuboza 2016.
Abana bahuje urugwiro mu kwitegura umunsi w’iya 8 Ukuboza 2016.

Uwamahoro Beata, umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko icyo nk’akarere biteze kuri aba bana ari ibitekerezo byiza bazagaragaza ari nabyo bizavamo imyanzuro y’ibyo bazashyira mubikorwa mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guharanira iterambere rye rimutegurira kuba uw’ingirakamoro mu muryango n’Igihugu.

Mu karere ka Muhanga, abana bazitabira inama nkuru y’Igihugu ya 11 y’Abana iteganijwe kuwa 8 Ukuboza 2016 ni abana 14. Barimo abana 12(Umwe muri buri murenge), hakiyongeraho umwana umwe uhagarariye ihuriro ry’Abana ku rwego rw’Akarere hamwe n’undi mwana umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga