• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Nyanza: Abaturage bashinja ubuyobozi kutabafasha kubonera isoko umusaruro w’amata

Umwanditsi
November 17, 2016

Mu murenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza, abaturage bashinja ubuyobozi kutabafasha kubona isoko ry’amata ubuyobozi bukabura igisubizo kirambye.

Umurenge wa Cyabakamyi, ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyanza, ni umurenge ufite abaturage bafite ubworozi bw’inka ariko bagowe no kubona isoko ry’amata aho batakambira ubuyobozi kubafasha kubona isoko ry’umusaruro ariko ntibahabwe igisubizo kirambye.

Icyo benshi mu baturage b’uyu murenge bahurizaho ni ukuba bagira amata menshi ariko kubera imiterere y’umurenge wabo mu bijyanye n’ibikorwa remezo bikabagora kubona ababagurira amata n’abamamyi babonye bakabambura.

Aha ni mukiganiro cyari cyahuje abaturage n'ubuyobozi gitegurwa na Paxpress.
Aha hari mukiganiro cyari cyahuje abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi, cyateguwe na Paxpress.

Umuturage umwe yagize ati:” Amata turayafite menshi, njye nkama nka Litiro 10, gusa turakama tukabura abaguzi n’abo tubonye baza bafite ibicuba kumagare bakadushuka tukabakamira, bakayatwara tugategereza amafaranga tugaheba, mbese bakatwambura”.

Nshimyumuremyi Eliya, ahamanya na benshi mubaturage ku kuba batagira isoko ry’iguriro ry’amata ndetse ko nta n’icyo ubuyobozi bubafasha mu kugurisha umusaruro w’amata y’inka zabo.

Nshimyumuremyi agira ati:” Abaturage nibo babigenderamo, umushoramari uhari aba inyaza kandi si hafi yacu, nti tunamuzi abo tubona ni abanyamagare, kenshi na kenshi baragenda bakagaruka bavuga ngo amata yapfuye, nta gihamya yindi n’ayapfuye ntibayatugarurire, ubundi se abatwambuye bakagenda ubutagaruka cyangwa se tukabura abaguzi bitewe n’imiterere y’aka gace”.

Karambizi Samuel, umwe mubatwara ku igare amata y’aba baturage, ahamya ko baza kuyatwara kumagare kubere ko nta modoka yahagera kubera imiterere y’umuhanda, avuga kandi ko badashobora kuza ngo bishyure abaturage uko batwaye amata ngo kuko nabo aho bayajyana bishyurwa nyuma y’ukwezi. Ku kwambura abaturage, avuga ko hari ubwo bajyana amata bakayageza iyo bayagemura nta buziranenge agifite bityo ngo bikarangira umuturage atishyuwe.

Abaturage mu murenge wa Cyabakamyi.
Abaturage mu murenge wa Cyabakamyi.

Hiraliya Musabyimana, yambuwe n’aba banyamagare bazana ibicuba bakabakamira bakagenda, avuga ko bazana ibipande bakajya bandika ayo batwaye, ngo kubera icyizere gusa birangira bambuwe nta n’aho babarega kuko nta yandi masezerano baba bafitanye, abandi bo ngo hari n’ubwo bagenda ubutagaruka mu gace cyangwa se banaza bakaza bavuga ko amata bajyanye yapfuye bikarangira gutyo.

Nkurikiyumukiza Yohani Mariya Viyana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, avuga ko ikusanyirizo atahamya ko riri vuba kuko nta muriro uyu murenge ufite. Kugira ikusanyirizo ry’amata ngo ntabwo byakoroha.

Nkurikiyumukiza, akomeza avuga ko bagiye gushyira muri gahunda uburyo bwo kwegera abashoramari baba i Nyanza bakabasaba gukoresha imodoka zegeye hejuru kuko ngo arizo zabasha kugera muri aka gace. Avuga kandi ko bagomba gusaba aba bashoramari kwegera abaturage hamwe no kuganira n’abatwara amata ku magare kugira ngo habeho uburyo bunoze bwo kumenya uko amata yatwawe, uko agomba kwishyurwa mu gihe hagikorwa igenamigambi ryo gutunganya ibikorwa remezo birimo imihanda hamwe no kuzana amashanyarazi muri uyu murenge.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga