• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
05/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
05/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
05/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Seyoboka ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe mu Rwanda

Umwanditsi
November 18, 2016

Umunyarwanda witwa Seyoboka Jean Claude, yoherejwe mu Rwanda n’ubuyobozi bwa Canada ngo aburanishwe ibyaha bya Jenoside akekwaho.

Seyoboka arashinjwa ibyaha birimo icya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyibasiye inyokomuntu, akaba yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga agashyikirizwa Polisi y’u Rwanda.

Seyoboka wahoze mu ngabo za kera (Ex-Forces Armees Rwandaise -Ex-FAR), yatswe sitati y’ubuhunzi na Canada ariko nyuma y’aho bigaragariye ko igihe yakaga ubuhunzi atigeze avuga ko yigeze kuba mu ngabo z’u Rwanda, nyuma hakanamenyekana ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, ari nabwo Canada yafashe umwanzuro wo kumwohereza kuburanira mu Rwanda.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi yavuze ati:”Seyoboka azabona ubutabera mu Rwanda, tuboneyeho n’umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Canada kuba bwohereje Seyoboka ndetse n’ubufatanye bwabo n’imbaraga bashyira mu guca no kurandura umuco wo kudahana”.

Yavuze ko agiye kuba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, kugirango abazwe ku byaha akekwaho nyuma yaho dosiye ye ikazoherezwa mu bushinjacyaha, aha akaba yanavuze ko ibi bitagomba kurenza iminsi 5 nk’uko biteganywa n’amategeko.

Seyoboka mu maboko ya Polisi y'u Rwanda imukuye ku ndege ya muzanye.
Seyoboka ukekwaho ibyaha bya Jenoside mu maboko ya Polisi y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bunashinja Seyoboka gutegura no kwitabira inama zitegura Jenoside no kugira uruhare mu rupfu rw’abatutsi 72, ndetse agahagarikira n’ubundi bwicanyi mu cyahoze ari komini Nyarugenge.

Mu mwaka wa 2007 Seyoboka yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) adahari, nyuma yaho ubushinjacyaha bw’u Rwanda busohora impapuro zo kumuta muri yombi.

Mu 1996 nibwo Seyoboka yari yahawe sitati y’ubuhunzi na Canada, akaba ari umukwe wa Colonel Elie Sagatwa, uyu nawe akaba ari musaza wa Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Seyoboka yoherejwe mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside nyuma ya Dr.Leon Mugesera nawe woherejwe na Canada mu 2012, akaba  yarakatiwe gufungwa burundu.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga