• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
06/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
06/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
06/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
06/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Igisirikare cy’u Rwanda cyateye utwatsi ibyo u Burundi bushinja u Rwanda

Umwanditsi
November 30, 2016

Nyuma y’uko u Burundi bushyize mu majwi Leta y’u Rwanda kugira uruhare mu gitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida w’u Burundi kigambiriye kumuhitana, Igisirikare cy’u Rwanda cyamaganiye kure ibivugwa n’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda yateye utwatsi ibivugwa na Leta y’u Burundi aho bushyira mu majwi u Rwanda ko rwaba rufite aho ruhuriye n’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe umujyanama wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana, yabwiye ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ko ibyo u Burundi buvuga nta shingiro bifite, ko nta bimenyetso ko ari ugushaka kwinjiza u Rwanda mu bibazo by’u Burundi.

Lt. Col Rene Ngendahimana yagize ati:” mu byukuri abaturanyi bacu b’u Burundi barashakisha uburyo bwose bwo kutwinjiza mu bibazo byabo hakoreshejwe uburyo bwose, ariko mu byukuri u Rwanda ntaho ruhuriye nabyo byaba hafi cyangwa kure, kuko ibyo byose byaravuzwe ariko ntekereza ko kugeza uyu munsi nta kintu na kimwe gifatika kigaragaza uruhare rw’u Rwanda”.

Leta y’u Burundi idahwema gushyira u Rwanda mu majwi akenshi mu bibazo by’umutekano muke uvugwa muri iki gihugu, yongeye kurwibasira ivuga ko arirwo rwihishe inyuma y’igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe tariki ya 28 ugushyingo 2016 mu masaha y’ijoro kikamuhusha ariko kigasiga kimukomerekeje, kigasiga kandi gihitanye umwe mubamurindaga naho undi agakomereka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneze Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga