• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abatwara ibinyabiziga baributswa guhagarara igihe bahagaritswe n’inzego zibishinzwe

Umwanditsi
December 8, 2016

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kujya bahagarara igihe cyose bahagaritswe n’Ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa izindi nzego zibifitiye ububasha.

Ubu butumwa butanzwe kubera ko hari abanga guhagaraga babitewe n’uko bishe amwe mu mategeko y’umuhanda cyangwa kubera ko badafite ibyangombwa bisabwa umuntu utwaye ikinyabiziga.

Urugero rwa hafi ni urwo ku itariki 6 Ukuboza 2016; aho mu Mujyi w’akarere ka Huye Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryahagaritse imodoka y’Ivatiri ifite nimero ziyiranga RAB 351 A; hanyuma aho guhagarara; uwari uyitwaye witwa Kiza Fred yongera umuvuduko agamije kugira ngo we n’uwo bari kumwe witwa Ndahinyuka Patrick bacike Polisi.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko ubwo Kiza yangaga guhagarika imodoka yari atwaye; ahubwo agakomeza, Polisi yaramukurikiye, maze kubera igihunga agakora impanuka yabaviriyemo gukomereka byoroheje; bakaba barahise bajyanwa kwa muganga.

Yongeyeho ko nyuma yo gukora impanuka byagaragaye ko nta byangombwa Kiza yari afite birimo Uruhushya rwo gutwara imodoka, Icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka, Ubwishingizi bwayo ndetse n’icyangombwa cyayo.

CIP Kabanda yagize ati:”Icyo abatwara ibinyabiziga bagomba kumenya n’uko Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritabahagarikira gusa amakosa; ahubwo rishinzwe kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirijwe; hagamijwe kugira ngo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rukorwe mu mutekano usesuye”.

Yagize kandi ati:” Hari impamvu nyinshi zituma abapolisi bakora muri iri Shami bahagarika umuntu utwaye ikinyabiziga. Ashobora kumuhagarika kugira ngo amumenyeshe amabwiriza yerekeye impinduka mu mikoreshereze y’imihanda ari kwerekezamo. Iyo inzego zibishinzwe ziguhagaritse ntuhagarare zigucyekaho ibirenze ibyo ziguhagarikiye; zikaba hagati aho zigomba gukurikira uwarenze kuri ayo mabwiriza kugeza zigufashe”.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakomeje ubutumwa bwe asaba abakoresha inzira nyabagendwa kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hiridwe impanuka za hato na hato zihitana ndetse zigakomeretsa abatari bake.

Yibukije abatwara ibinyabiziga kubitwara ku muvuduko wemewe, kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo ku (mu) muhanda, kwirinda gukoresha telefone, kutarangara no kutabitwara basinze cyangwa bananiwe.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga