• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/11/25
HOWO(HOHO) ishobora kuba atari ikibazo, ahubwo abazitwara-ACP Boniface Rutikanga
19/11/25
Kamonyi-Rugalika: Hasojwe icyumweru cy’Umuryango hasezerana abarimo umaze imyaka 50
19/11/25
Ruhango-Kabagali: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho Ubujura bw’Intsinga z’Amashanyarazi yari atwaye
19/11/25
Itangazo ry’Umushinga RW0379 ADEPR Gatenga rihamagarira Gupiganira isoko

Umukobwa bikekwa ko ariwe ufite ibiro byinshi ku Isi agiye kubagwa

Umwanditsi
December 9, 2016

Umukobwa w’umunyamisiri ufite ibiro 500 aho bikekwa ko ariwe muntu wa mbere waba ufite ibiro byinshi ku Isi kubeza ubu, agiye kujyanwa mu gihugu cy’Ubuhinde kubagwa.

Umukobwa witwa Eman Ahmed Abd El Aty ufite imyaka 36 y’amavuko, mu minsi ya vuba agiye kujyanwa mu buhinde mu rwego rwo kugabanyirizwa umubyibuho afite. Indege izamutwara yakodeshejwe mu mujyi wa Mumbai, muganga Muffazal Lakdawala agomba kumubaga.

Ibiro by’uhagarariye Ubuhinde i Cairo byari byanze guha uruhushya uyu mukobwa rwo kujya muri iki gihugu cy’Ubuhinde ngo kubera ko ubwe atashoboraga kwigerera kuri ibyo biro by’uhagarariye ubuhinde i Cairo.

Nyuma y’uko umuganga wo mu mujyi wa Mumbai yandikiye urwandiko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubuhinde abinyujije ku rubuga rwa Twitter, igisubizo ubu ngo cyarabonetse bityo uyu mukobwa akaba agomba kurira rutemikirere agasanga umuganga ugomba kumubaga kugira ngo amufashe kugabanya uyu mubyibuho.

Umuryango w’uyu mukobwa Abd El Aty, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ngo mu gihe cy’imyaka igera kuri 25 muri 36 amaze ku Isi ngo ntabwo yari bwigere ava munzu.

Uburemere cyangwa ibiro uyu mukobwa afite bibaye uko bivugwa aribyo koko, azaba ariwe muntu wa mbere ku Isi ukiriho ufite ibiro byinshi. Uwari ufite agahigo ko kugira ibiro byinshi aho yanashyizwe muri cya gitabo cyandikwamo abanyaduhigo ku Isi (World Guinness Book of Records) yitwa Pauline Potterraia aho mu mwaka wa 2010 yari afite ibiro 292.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5915 Posts

Politiki

4165 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1033 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

154 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga