• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Dr Frank Habineza yiyemeje guhangana mu matora na Perezida Paul Kagame

Umwanditsi
December 18, 2016

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (The Democratic green party of Rwanda) Dr Frank Habineza, yemejwe n’ishyaka rye ko ariwe mukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe 2017.

Biro politiki y’ishyaka riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda ( The Democratic Green Party of Rwanda) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 ukuboza 2016, yemeje ko Dr Frank Habineza usanzwe ari umukuru waryo ko ariwe uzarihagararira mu matora ateganijwe umwaka utaha wa 2017 y’ugomba kuyobora u Rwanda.

Icyemezo ndakuka cyo kwemeza Dr Frank Habineza nk’uzahagararira Ishyaka rye kizafatirwa mu nama y’inteko rusange ( Kongere y’ishyaka) iteganijwe kuba mbere y’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha wa 2017 nkuko Dr Habineza yabitangarije intyoza.com. Nyuma yo kwemezwa n’inteko rusange nibwo azaba yemerewe kugeza ibisabwa muri Komisiyo y’amatora.

Mu gihe bamwe mu banyarwanda bavuga ko babona ntawundi wasimbura Perezida paul Kagame, Dr Frank Habineza n’ishyaka rye siko babibona. Mu mwaka wa 2015 ubwo harimo impaka zigamije guhindura zimwe mu ngingo zigize itegeko nshinga, uyu mugabo Dr Frank Habineza yavuze ko we n’ishyaka rye babona biteguye kuba bayobora u Rwanda ko ndetse 2017 bazabyerekana.

Dr Frank Habineza, aganira n’intyoza.com ku murongo wa Telefone ngendanwa, yatangaje ko ariryo shyaka ryonyine ritavuga rumwe na Leta riri mu Rwanda, avuga ko biteguye gutsinda amatora ndetse ko babona babifitiye ubushobozi.

Yagize ati:” Imbaraga zo gutsinda amatora turazifite, dufite abanyarwanda ubu bagera kuri Miliyoni imwe badushyigikiye kandi igihe kiracyahari cyo kugera hirya no hino mu gihugu cyane ko dufite abarwanashyaka mu mpande zose z’Igihugu, ni ugukangurira abaturage bose bashaka impinduka ko bazatora twebwe”.

Dr Frank Habineza n’ishyaka rye nibo babaye abambere mu mashyaka yitwa ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho buyobowe na RPF-Inkotanyi batangaje ko biteguye guhanganira kuyobora u Rwanda binyuze mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganijwe 2017.

Iri shyaka rikorera mu Rwanda hamwe n’umukuru waryo nibo bonyine kandi mu mashyaka yemewe mu Rwanda batinyutse kwamagana ko Perezida Paul Kagame yakongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nubwo bemera ndetse bagashima ibyiza amaze kugeza ku Rwanda n’abanyarwanda.

Dr Frank Habineza, avuga ko ubu batagitsimbaraye ku kuvuga ko Perezida Paul Kagame atakongera kwiyamamaza ngo kuko itegeko nshinga ryamaze kubimwemerera bityo ngo igisigaye kikaba ari ukujya mu kibuga bagahangana. Akomeza avuga ko ibitekerezo byiza, ubushobozi no kuba bafite abaturage babashyigikiye aribyo bizababashisha gustinda amatora y’umukuru w’Igihugu yo muri 2017.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga