• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Nyarugenge: Hafashwe Ingamba zo gukaza umutekano mu bihe by’Iminsi mikuru

Umwanditsi
December 19, 2016

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafashe ingamba zo kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano mu gihe cy’iminsi mikuru isoza uyu mwaka.

Hari mu nama y’umutekano yabaye ku wa 19 Ukuboza 2016 yahuje inzego z’umutekano n’ubuyobozi  bw’aka karere, ikaba yari iyobowe  n’Umuyobozi wako, Kayisime Nzaramba.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Thomas Twahirwa yavuze ko Polisi yiteguye kubungabunga umutekano mu minsi mikuru nk’uko isanzwe ibigenza no mu yindi minsi.

Yagize ati,”Mu minsi mikuru umutekano uzabungabungwa nko mu bindi bihe; ariko kandi hazabaho gushyira imbaraga mu gukumira icyabangamira ituze rya rubanda. Turasaba buri wese kuba ijisho ry’umutekano; ibi bishaka kuvuga kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya hatangwa amakuru ku gihe atuma ikintu cyose cyahungabanya umutekano gikumirwa”.

Yaboneyeho gusaba abantu kwizihiza iminsi mikuru bubahiriza amategeko; aha akaba yanibukije ko hagomba kwirindwa urusaku mu birori birimo ibibera mu ngo n’ahantu hahurira abantu benshi nko mu tubare, utubyiniro, inzu z’imyidagaduro,  ndetse n’ibikorwa byo gusenga.

SP Twahirwa yasabye kandi abafite ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda kubitwara basinze cyangwa bananiwe, kandi bagakora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibikorwa binyuranije n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yaboneyeho gusaba abateganya kwizihiriza iminsi mikuru ahantu hahurira abantu benshi kubimenyesha inzego zibishinzwe hakiri kare kugira ngo hazacungirwe umutekano nk’uko bisanzwe bigenda.

Yagize ati:”Turashaka ko abaturage bishimira neza iminsi mikuru isoza umwaka ariko birasaba ko buri wese abigiramo uruhare kuko n’akantu gato gashobora gutuma umutekano uhungabana. Hagati aho ariko turizeza abaturage ko byose bizagenda neza muri iyi minsi mikuru kuko inzego z’umutekano ziteguye kuburizamo icyo ari cyo cyose cyabangamira imigendekere myiza yayo”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga