• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: ADRA Rwanda isize abana basaga 36% bafite ibibazo by’Imirire mibi

Umwanditsi
December 20, 2016

Umushinga wa ADRA Rwanda wari umaze imyaka isaga ibiri ukorera mu karere ka Kamonyi wita ku kurwanya imirire mibi mu bana bagwingiye washojwe hakiri abasaga 36% bagifite ibibazo by’imirire mibi.

Umushinga wa ADRA Rwanda washojwe kuri uyu wa mbere tariki ya 19 ukuboza 2016 watangiye mu kwezi kwa Nyakanga 2014 ariko yawutangiye yari yitabajwe ngo ize itange ubufasha kuko Care yari yarawutangiye muri Werurwe 2013 yari inaniwe. Ushojwe ibipimo basanze bagabanijeho akarenga 8% kuko baje hari 45.3% bakaba bagiye bavuga ko basize 36.6%.

Ntaganda Robert, umukozi wa ADRA Rwanda wari uyoboye uyu mushinga atangaza ko bishimira intambwe bateye kuko ngo bari bahawe n’umuterankunga kugabanyaho 5% ariko ngo bishimira ko bakarengeje bakagera ku gasaga 8% kubyo basabwaga.

Aha herekanwaga uburyo ushobora guhinga imboga mu itaka wanashyira mu bikoresho wakwimukana.

Ntaganda, akomeza avuga ko nubwo umushinga ushojwe ariko ngo bizeye ko ibikorwa basize bakoze bishingiye ku bumenyi basigiye abaturage ngo nibafatanya n’ubuyobozi bizafasha mu kwihutisha kugabanya ibipimo by’abana bagaragarwaho n’imirire mibi.

Agira ati:” Twubatse ubushobozi bwa banyiribikorwa, twigishije abaturage gukora uturima tw’igikoni, twabashije gukora gahunda y’igikoni cy’umudugudu, bamenye gupima ibipimo by’abana uko bameze bityo bakamenya icyo bagomba kumukorera murugo, twabahaye amatungo magufiya, twabahaye bimwe mu bikoresho, twatanze amahugurwa mu nzego zitanga serivise cyane iz’ubuzima nk’abajyanama b’ubuzima bakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi buri munsi, twahuguye abagabo mu kumenya uruhare rwabo murugo no kumenya gutegura indyo yuzuye, bamenye kwigurira imirama y’imboga zikungahaye zishobora kunganira ibyo barya buri munsi”.

Abakoranye na ADRA barimo berekana bimwe mubyo bigishijwe mu gutegura indyo yuzuye.

Isaac Niyonzima, umuturage wakoranye n’uyu mushinga atangaza ko asigiwe ubumenyi ndetse ko yateye imbere mu myumvire. Agira ati:” Tubana n’ababyeyi b’abagore mu gikoni cy’umudugudu, twahafatiye amasomo yo gutegura indyo yuzuye, birakwiye ko n’umugabo amenya gutegura indyo yuzuye, n’igihe agiye guhaha akamenya ibyo ari buhahe ko byujuje ibisabwa mu ndyo yuzuye, igihe umugore ananiwe cyangwa se yanabifatiye umwanya akaba yategurira urugo indyo yuzuye”.

Bushayija Fred, umuhuzabikorwa mu karere ka Kamonyi avuga ko ibikorwa ADRA yakoze ari iby’agaciro ko ndetse nk’akarere bagiye gukora ibishoboka kugira ngo ibyakozwe bitazasubira inyuma.

Agira ati:” Tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa bandi basigaye, Gufatanya n’abakozi bahuguwe na ADRA, tuzakomeza kuba hafi y’abaturage kugira ngo bazashobore no kwigisha abatarashoboye kubimenya neza, gahunda ya Leta y’imibereho myiza n’imirire myiza igomba gukomeza kwigishwa, niba abakozi 5 ba ADRA barafashije abaturage bakagabanya 8% by’imirire mibi mu myaka 2 ni ukuvuga ko abaturage barenga ijana basize bigishije bo bashobora kugabanya 20% cyangwa na 30%”.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga