• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Senderi International Hit ati 2016 ntibyagenze neza cyane ariko 2017 Ndaje mu dushya twinshi  

Umwanditsi
December 29, 2016

Umuhanzi ukunzwe nkuko abyivugira, Senderi International Hit avuga ko nubwo umwaka wa 2016 utamworoheye ariko ngo arizeza abafana be n’abandi ko hari byinshi byiza abateganyiriza umwaka utaha wa 2017.

Senderi International Hit, umuhanzi nyarwanda wagiye ukunda kurangwa n’udushya twinshi nyamara akavuga ko hari n’ibyo yagiye ahimbirwa n’abo yita ko batamwifuriza ibyiza, atangaza ko umwaka wa 2017 awurimo neza ko kandi ahishiye byinshi byiza abafana be n’abandi.

Senderi International Hit yatumye abayobozi n’abaturage i Kamonyi banyeganyega.

Senderi agira ati:” Ndi umuhanzi ukunzwe tu! babyemere cyangwa babireke, abafana banjye aho bari hose barabizi kandi n’abatari abanjye barabizi kuko mba narakoze cyane ndetse ibikorwa birivugira kuko birafatika. Uyu mwaka wa 2016, Nakoze indirimbo videwo ya Tekana, nakoze iyitwa Bazayomba, nkora iyitwa “Je suis la”, n’abatumvaga ko nshobora kuvuga igifaransa nabakubitiye indirimbo y’Igifaransa kuva itangiye kugera irangiye, nta wundi muhanzi ugifite kandi cyumvikana, nakoze iy’igiswahile yitwa Mapenzi ni somo nkora iyitwa Convention, nakoze Araje aragiye nshuti y’amahoro nkora iyitwa icyumvirizo, Nsomyaho n’izindi hamwe kandi no kuba narakoranye n’abahanzi batandukanye ibyo byose birivugira”.

Senderi International Hit, aha yari mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyamiyaga.

Senderi International Hit, yatangarije n’intyoza.com ko byinshi mu bibazo yahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2016 byari bishingiye kuri bamwe mu batamwifuriza gutera imbere ariko ngo nyamara ibyo byose byaramukomeje ndetse bimuharurira inzira kuburyo azinjira mu mwaka wa 2017 akomeye ndetse azaniye abafana be n’abanyarwanda muri rusanjye byinshi byiza biruta ibyo yabahaye muri uyu mwaka.

Agira ati:” Byansabye gukorera k’umuvuduko udasanzwe kugira ngo ntazima, hari benshi twatangiranye bazimye, batakigaragara mu muziki, byansabye ndetse kujya mu kiciro cyo kujya kuririmbira mu masoko kugira ngo negere abaturage mbahe ibihangano byanjye, kumva ngo indirimbo yanjye ntiyacuranzwe aha naha njye kuri njye mba nayishyiriye umuturage kuburyo niba batabashije kunyumva kumaradiyo njye mbasanga. Ninjye mu hanzi ushobora kuba nararirimbiye abanyarwanda benshi niba Miriyoni ari 12 naririmbiye nka Miliyoni 8 kandi ibyo nta wabihakana kuko ndi umwe mu bahanzi batoranijwe gusoza FESTIPAD, Ndi umwe kandi mu bahanzi abaturage batumiraga aho Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabaga yabasuye kandi indirimbo zanjye umuturage arazumva cyane iyo ndirimba ajyana nanjye”.

Abaturage berekanye urukundo bakunda Senderi Hit baririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Senderi International Hit, avuga ko byinshi byiza ateganyiriza abafana be ndetse n’abandi ngo babyitegura bizerako bizaba biruta ibyo yabahaye muri uyu mwaka wa 2016, gusa avuga ko udushya twe atatuvuga mu itangazamakuru kuko ngo abizi neza ko abarekereje kutwiyitirira kandi atari utwabo ari benshi, ngo iyo avuze akantu keza ategura hari abahita batanguranwa kugakora bityo rero ngo icyo yizeza abafana be n’abanyarwanda bose muri rusanjye ni ibyiza biruta ibyo yabahaye muri uyu mwaka wa 2016.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com  

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga