• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Umwami w’ibikubo byo ku Bitego atahanye 1,175,360Rwf yashyizeho 10,000 mu isaha imwe gusa
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi

Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo guca k’Ubutaka bwayo ishyirahamwe Ligue Iteka

Umwanditsi
January 4, 2017

Ligue Iteka, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu rimaze igihe gisaga imyaka 25 rikorera k’ubutaka bw’u Burundi ryamaze guhagarikwa burundu na Leta y’iki gihugu.  

Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Petero Nkurunziza, yahagaritse burundu k’ubutaka bwayo ishyirahamwe Ligue Iteka riharanira uburenganzira bwa muntu aho irishinja kwanduza isura y’u Burundi hamwe no guteza amacakubiri n’urwango mu baturage b’iki gihugu.

Ligue Iteka, ihagaritswe burundu gukorera ibikorwa byayo k’ubutaka bw’u Burundi nyuma y’igihe kitari kinini andi mashyirahamwe agera muri atanu nayo ahagaritswe. Ayo mashyirahamwe yahagaritswe mu kwezi kw’ukwakira umwaka ushize wa 2016. Ligue Iteka yari mu mashyirahamwe yagiye imbere mu kwamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Ishyirahamwe Ligue Iteka, mu kwezi kw’ugushyingo 2016 ryifatanije n’ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu FIDH mu gushyira hanze icyegeranyo cyashinjaga Leta iyobowe na Petero nkurunziza ibyaha bikomeye byakozwe uhereye mu kwezi kwa Mata 2015.

Ibyo Leta y’u Burundi yashinjwaga n’aya mashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu byari bishingiye ku kuba ngo Leta yarimo itegura umugambi wa Jenoside, ibi birego byari muri icyo cyegerenyo Leta y’u Burundi yabyamaganiye kure ivuga ko ari ibinyoma.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5864 Posts

Politiki

4115 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1009 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

143 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga