• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/03/26
Kamonyi: Ntabwo tuje kuba abayobozi ba PSF, tuje kuba abakozi banyu-Ntiyamira Felix( aka Yadema)/PSF
18/03/26
Rugalika-Umunsi w’Umugore: Gifts Rwanda yaremeye Abagore iboroza Ihene
18/03/26
Kamonyi-Rugalika: Ibintu 5 Polisi yasabye abaturage kubizibukira burundu
18/03/26
Rugalika-Masaka: Nta Kangononwa ku kwishyura Mituweri ifatiye kuri Sisitemu Imibereho

Leta y’u Burundi yafashe umwanzuro wo guca k’Ubutaka bwayo ishyirahamwe Ligue Iteka

Umwanditsi
January 4, 2017

Ligue Iteka, ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu rimaze igihe gisaga imyaka 25 rikorera k’ubutaka bw’u Burundi ryamaze guhagarikwa burundu na Leta y’iki gihugu.  

Leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Petero Nkurunziza, yahagaritse burundu k’ubutaka bwayo ishyirahamwe Ligue Iteka riharanira uburenganzira bwa muntu aho irishinja kwanduza isura y’u Burundi hamwe no guteza amacakubiri n’urwango mu baturage b’iki gihugu.

Ligue Iteka, ihagaritswe burundu gukorera ibikorwa byayo k’ubutaka bw’u Burundi nyuma y’igihe kitari kinini andi mashyirahamwe agera muri atanu nayo ahagaritswe. Ayo mashyirahamwe yahagaritswe mu kwezi kw’ukwakira umwaka ushize wa 2016. Ligue Iteka yari mu mashyirahamwe yagiye imbere mu kwamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.

Ishyirahamwe Ligue Iteka, mu kwezi kw’ugushyingo 2016 ryifatanije n’ishyirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu FIDH mu gushyira hanze icyegeranyo cyashinjaga Leta iyobowe na Petero nkurunziza ibyaha bikomeye byakozwe uhereye mu kwezi kwa Mata 2015.

Ibyo Leta y’u Burundi yashinjwaga n’aya mashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu byari bishingiye ku kuba ngo Leta yarimo itegura umugambi wa Jenoside, ibi birego byari muri icyo cyegerenyo Leta y’u Burundi yabyamaganiye kure ivuga ko ari ibinyoma.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5937 Posts

Politiki

4186 Posts

Ubuhinzi

152 Posts

Ubukungu

1045 Posts

Imyidagaduro

87 Posts

Imikino

156 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga